Northern Plains Ethnic Festival ni iserukiramuco riba buri mwaka, rikagaruka ku muco w'ibihugu, indyo zabyo, n'ibindi by'umwihariko birangwa muri ibyo bihugu. Ni igikorwa kimaze hafi imyaka 40 gitegurwa.
Ni iserukiramuco rihuriramo Abanyamerika bafite inkomoko mu bindi bihugu, rikabera mu Mujyi wa Dickinson muri Leta ya North Dakota buri Kanama.
Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyabaye ku wa 16 Kanama 2025 cyitabirwa n'Abanyamerika bafite inkomoko mu bindi bihugu bitandukanye nk'u Rwanda, u Budage, ibihugu byo mu Majyaruguru y'u Burayi, abo muri Repubulika ya Tchèque, Ukraine n'ahandi.
Buri gihugu cyari cyahawe aho kugaragariza umwihariko wacyo haba mu muco n'uw'amafunguro atandukanye abarizwa muri ibi bihugu.
Abanyarwanda baba muri Amerika by'umwihariko muri Leta ya North Dakota na bo batumiwe, berekana ibyiza by'u Rwanda n'impamvu umuntu ushaka gutembera akwiriye guhera ku Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri North Dakota, Spiridio Turikumana, yavuze ko bagaragaje neza isura y'u Rwanda uko bikwiriye.
Ati 'Twari twahateguye neza mu isura igaragaza u Rwanda ndetse na gahunda ya Visit Rwanda. Mu bikorwa twagaragaje harimo imbyino Nyarwanda, ibikorerwa mu Rwanda ndetse tubasangiza na bimwe mu bicuruzwa byaturutse mu Rwanda nk'ikawa, icyayi, hari n'imitako n'ibindi byakunzwe cyane.'
Yakomeje ati 'Ikindi kandi twasobanuriye abitabiriye iri serukanamuco gahunda za Visit Rwanda ndetse n'uburyo bakwibonera amakuru n'amahirwe ari mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro banyuze ku rubuga rw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere.'
Ibi bikorwa byateguwe n'abayobozi b'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri North Dakota, bafatanyije n'abanyamuryango bayo.
Muri North Dakota hatuye Abanyarwanda babarirwa mu 120 abenshi bakaba batuye mu Mujyi wa Dickinson ari na ho habereye iri serukanamuco.
Abanyarwanda baba muri iyi leta kandi bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda za Guverinoma y'u Rwanda.
Nko ku wa 28 Mata 2024, bo n'inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri Kaminuza ya Dickinson State University.
Mu myaka ishize kandi bahuje imbaraga bakusanya ubushobozi bwifashishijwe mu kwishyura Mituweli ku miryango itishoboye yo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro.








