Byabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri Akarere ka Nyamasheke.
Tariki 30 Kamena 2025, nibwo umugore w'uyu mugabo yatashye ageze mu rugo abona umwuzukuru wabo afite ibimenyetso by'umwana wasambanyijwe, umwana amutekerereza uko byagenze, biramurenga ariyamira umugabo we amenya ko byamenyekanye ahita atoroka.
Umwana wasambanyijwe arererwa kwa sekuru kuko nyina yamubyariye iwabo. Nyuma y'uko bimenyekanye umwana yajyanwe ku Kigo Nderabuzima Mukoma, nacyo kimwohereza ku cya Mukoma nacyo kimwohereza ku Bitaro bikuru bya Bushenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Nyabitekeri, Dusengimana Marie Reine yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana n'ubu ataraboneka.
Ati "Ntabwo araboneka n'uyu munsi twiriwe tumushaka ntabwo turamubona. Abaturage turabasaba kurushaho kwita ku bana bakajya babaganiriza igihe umwana agize ikibazo bagahita babivuga. Ikindi turabasaba kudahishira abakora ibyo byaha kuko iyo adahanwe abikorera uyu ejo akabikorera undi".
Ubuyobozi burasaba uwabona uyu mugabo ko yatanga amakuru yaganisha ku itangwa ry'ubutabera.