Umujyi wa Kigali wasobanuye iby'abimuwe Nyabisindu basaba amafaranga y'ubukode - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe muri aba baturage bari basabye Umujyi wa Kigali kubaha amafaranga y'ubukode bw'inzu, bavuga ko batayabonye.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bakorewe igenagaciro ry'ibyo bari bahafite ndetse Umujyi wa Kigali wemera kubaha ubukode.

Mukarurangwa Séraphine wari ufite inzu yabagamo n'izo yakodeshaga mu Mudugudu wa Amarembo II yagize ati 'Baratubwiye turabisinyira dutera igikumwe tunatanga nomero za konti ariko twasabwe gukuramo ibintu byacu tutarabona amafaranga y'ubukode ngo twimuke. Twakuyemo ibyacu kuko bari bagiye kuhasenya ariko amafaranga y'ubukode bw'amezi abiri twemerewe ntayo twabonye.'

Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa we yavuze ko 'Ibiciro by'inzu hano bahise babizamura aho twari dutuye bakihasenya. Ubu si uguhenda gusa ahubwo ntiwahabona inzu mu buryo bworoshye, abari bafite amafaranga bahise bazishyura ubu twe bizadusaba kujya mu bindi bice. Kwimuka biratugoye kuko kubona uko wimukana ibintu twabikije aho batasenye biragoye kandi amafaranga batubwiye batarigeze bayaduha.'

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko abaturage bahawe amafaranga.

Ati 'Amafaranga yaratanzwe mu cyumweru gishize, uwaba atarayabona, cyaba ari ikibazo cye ku ruhande rwe. Twamusaba kwegera ubuyobozi akajya kureba ikibazo yaba afite.'

Ntirenganya yongeyeho ko abo baturage bimuwe muri Nyabisindu ku bwo gutura mu manegeka bo nta cyo bagomba gutegereza.

Ati 'Icya mbere nta nzu bacyihafite ariko bahafite ubutaka. Igihe ubutaka bwabo bwaba bugiye gukoreshwa hari ikintu bagomba guhabwa ariko mu gihe butakoreshejwe ntushobora kwaka ingurane y'ibyo utatanze.'

Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku mafaranga y'ubukode ahabwa abimuwe mu gace ka Nyabisindu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wasobanuye-iby-abimuwe-nyabisindu-basaba-amafaranga-y-ubukode

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)