Kigabiro: Umwarimukazi yishwe aciwe ijosi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimukazi yishwe aciwe ijosi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari Sibagire mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwishe uyu mubyeyi, ariko ko mu bakekwa cyane harimo n'umugabo we bari bafitanye ibibazo by'amakimbirane.

Yagize ati 'Yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'umugabo we ku buryo uwo mugabo yari amaze amezi atatu afunze. Twamenye amakuru ko umugabo we yari yarafunguwe ariko ntiyatashye mu rugo, iri joro rero uwo mubyeyi yahamagawe n'abantu babiri baramubwira ngo nakingure, abo bantu bahise bamwicira ku rubaraza.''

Gitifu Rushimisha yakomeje avuga ko bakibimenya bagiyeyo hatangira iperereza.

Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, Leta yashyizeho inzego kugeza ku Isibo, ku Mudugudu dufite abayobozi, ku Kagari dufite abayobozi ntabwo izo nzego zose zakurangarana abantu nibareke kwihanira. Umuntu ufite ikibazo nagana ubuyobozi.''

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni we aganira na IGIHE yagize ati 'Twamenye ko hari abantu batari bamenyekana batemye uriya mubyeyi ijosi, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi kandi babihanirwe.''

Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n'umwe mu bana be mu rukerera wahise utabaza inzego z'umutekano. Umugore witabye Imana yari asanzwe afite abana bane yabyaranye n'umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigabiro-umwarimukazi-yishwe-aciwe-ijosi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)