Imbamutima z'abo mu muryango wa Nirere wahawe iby'arenga miliyoni 22 Frw na FPR-Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Nirere Jeannette yapfuye tariki 25 Kamena 2024, nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza.

Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yari atunze. Uwo muryango wahawe inzu, ugurirwa isambu, ndetse ugabirwa inka n'ibindi, byose bifite agaciro k'arenga miliyoni 22 Frw.

Umubyeyi wa Nirere, Barihenda Emmanuel, mu kiganiro na IGIHE, yashimye Umuryango FPR-Inkotanyi wakomeje kumuba hafi.

Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi muri rusange. Bambaye hafi ubwo nari ngeze mu bibi, baranyubakiye, bampa inka ndetse n'isambu yo guhinga, ntacyo nabanganya.'

Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba, Uwanyirigira Roseline, yavuze ko Nirere yatabarutse gitwari nk'Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomeye ku nshingano.

Ati 'Ibi byose rero turi kubikora mu gukomeza gufasha no gusigasira imibereho myiza y'abasigaye. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza gufasha umwana we abone amata amukamirwa, kwishyurirwa amashuri n'ibindi.'

Ku wa 23 Kamena 2024, ni bwo Paul Kagame nk'Umukandida wa FPR Inkotanyi yari yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya atabishobora.

Inzu yubakiwe umuryango wa Nirere waguye mu bikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi
Igikoni n'ubwogero by'inzu yubakiwe umuryango wa Nirere
Barihenda Emmanuel n'umugore we bari kumwe n'umwana Nirere Jeannette yasize
Barihenda Emmanuel, Umubyeyi wa Nirere Jeannette avuga ko Umuryango wa FPR Inkotanyi wamubaye hafi kuva yabura umukobwa we
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyikiriza abo mu muryango wa Nirere inkunga babageneye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abo-mu-muryango-wa-nirere-waguye-mu-kwamamaza-fpr-inkotanyi-wahawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, July 2025