Igisubizo cya BNR ku ngano y'amadolari ari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Kubura amadolari mu gihugu nk'u Rwanda ni ikibazo gikomeye kuko imiterere y'ubukungu bwacyo ituma gikenera gutumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kurusha ibyo cyoherezayo, gusa ibi nabyo bigira ingaruka zabyo, zirimo gushyira igitutu ku ifaranga ry'igihugu, ibishobora gutuma ibiciro ku masoko byiyongera.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n'ibyo rwoherezayo gishyira igitutu ku ifaranga ry'u Rwanda.

Mu kiganiro na Kigali Today, yagize ati "Isoko ry'amafaranga rishobora guhindagurika, cyane cyane nko mu gihugu cyacu kiri mu nzira y'iterambere, kikaba kigihura n'imbogamizi zitandukanye, zirimo nk'ikinyuranyo kinini hagati y'ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga."

Yagaragaje ko iki kinyuranyo cyarushijeho kwiyongera mu myaka ishize, ati "Ubona ko ikinyuranyo kiyongereyeho 10% [mu 2024]. Iyo turebye ibijyanye n'ikinyuranyo mu bicuruzwa, mu 2024 twari dufite ikinyuranyo cya miliyari 2,3$, ibyo bigaragaza ko hari igitutu [kiri ku ifaranga ry'u Rwanda] kuko ibyo dutumiza biracyari byinshi, kandi ibyo twohereza mu mahanga ntabwo biziba icyo cyuho."

Icyakora kuba ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga byiyongera ugereranyije n'ibyo rukurayo, ni ibintu byumvikana cyane ku gihugu kirimo kwiyubaka.

Guverineri Soraya yavuze ko ibitumizwa mu mahanga byiganjemo ibikoresho bikenewe kugira ngo byongere umusaruro w'ibikorerwa imbere mu gihugu, bityo ko ari ngombwa.

Ati "Ibyo dutumiza mu mahanga n'ibikoreshwa mu kuzamura umusaruro nk'imishini zikoreshwa mu nganda kandi ni ibintu byo kwitega kuko turacyubaka urwego rw'inganda kandi bizakomeza. Wabonye ko Guverinoma iherutse kwemeza gahunda yo guteza imbere inganda, iri no kugenzura uburyo iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa kuko turifuza ko izo nganda zigabanya ibyo dutumiza mu mahanga ku bikoresho dushobora gukorera mu Rwanda ariko tukongera n'ibyo twohereza mu mahanga."

Guverineri Soraya yatanze icyizere ku bafite impungenge z'uko u Rwanda rudafite amadolari ahagije

Serivisi zihanzwe amaso

Mu gihe ikinyuranyo cy'ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga n'ibyo rwoherezayo gikomeje kwiyongera, hari amahirwe yo kubyaza umusaruro izindi nzego, zirimo cyane nk'urwego rwa serivisi.

Muri uru rwego, serivisi u Rwanda rwohereza mu mahanga ziruta izo rukurayo, aho ikinyuranyo kigeze kuri miliyoni 95$.

Guverineri Soraya yavuze ko aya ari amahirwe u Rwanda rukwiriye kubyaza umusaruro kuko atanga icyizere, avuga ko ibi bizagerwaho binyuze mu kurushaho guhanga udushya kuko isoko ryo gucuruza serivisi rikenera kugira umwihariko.

Ati "Icyo ni ikintu turi kuganira n'izindi nzego kugira ngo turebe uburyo twabyaza umusaruro urwego rwa serivisi. Ntabwo ukeneye amakamyo kugira ngo ugurishe serivisi, ariko ukeneye kugaragaza umwihariko, ukareba serivisi zakoherezwa mu mahanga, ubundi ukazishoramo."

Guverineri Soraya yavuze ko bigoye cyane kuba u Rwanda rwahita ruziba icyuho cy'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga, kuko kubaka ubushobozi bushobora gutuma igihugu gihangana mu bicuruzwa cyohereza mu mahanga bitwara igihe.

Ati "Kongera ibyoherezwa mu mahanga bitwara igihe kinini kuko igihe cyo gushinga uruganda ndetse no gukora ibikenewe ku isoko ry'u Rwanda, [bitwara igihe kinini] ibyo byose ni ibibazo tugomba gushakira ibisubizo, bizatwara igihe."

Ku rundi ruhande, Guverineri Soraya yavuze ko u Rwanda rugerageza kugabanya icyo cyuho binyuze mu bikorwa birimo nko gukurura ishoramari riturutse mu mahanga, agashimangira ko urwego rw'ubukerarugendo rugomba kurushaho kubyazwa umusaruro.

Ati "Dufite ibikorwaremezo bihagije byatuma turushaho kubyaza umusaruro urwego rw'ubukerarugendo, tugomba kongera umubare w'abakerarugendo. Amafaranga Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereza, abatuye muri diaspora bakomeje kubaza amahirwe y'ishoramari bashobora gukomeza gushoramo."

"Gukurura ishoramari mpuzamahanga, tugashyira imbaraga mu kureba uburyo twarushaho gukurura ishoramari riturutse mu mahanga ndetse no kwiga uburyo twarema ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda bishobora gukura kandi bigakomeza gukurura ishoramari mpuzamahanga."

Gusa yavuze ko Banki Nkuru y'u Rwanda ihorana ubushobozi bwo kubika amadolari yatuma u Rwanda rushobora gutumiza ibicuruzwa byose rusanzwe rutumiza mu gihe cy'amezi ane, niyo nta dolari na rimwe ryaba ryinjiye mu gihugu.

Yanamaze impungenge abibaza niba bitazagera ubwo u Rwanda rubura amadolari ashobora gutuma rutumiza ibicuruzwa by'ingenzi nka peteroli na mazutu, avuga ko ibyo bihabwa umwihariko, bikagenerwa amadolari akenewe.

Mu 2024, u Rwanda rwakiriye ishoramari rya miliyari 3,2$, avuye kuri miliyari 2,4$ mu 2023. Muri iri shoramari, irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%. Iri shoramari ryose riri mu cyiciro cyo kongera umusaruro no kuwusigasira.

Mu mwaka ushize kandi u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ avuye mu bikorwa by'ubukerarugendo, naho amafaranga Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereza mu gihugu yarenze miliyoni 500$ mu 2024.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda yavuze ko u Rwanda rufite amadolari ahagije, yarufasha gutumizwa ibicuruzwa mu mahanga mu gihe kirenga amezi ane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-bnr-ku-ngano-y-amadolari-ari-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, July 2025