Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu bo bashinzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko nibura kimwe cya gatatu cy'amasaha umuntu abaho, akimara ari ku kazi, ibyerekana ko ari ahantu hashobora kuzana impinduka mu buzima rusange bwa muntu, bityo na ho ni hamwe mu hantu h'ingenzi abasesengura bagaragaza ko hakwiye kwitabwaho mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jensoide.

Ni muri urwo rwego, Urugaga rw'abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda (RHRMO: Rwanda Human Resource Management Organization), rwasabye abakora uwo mwuga gushyira imbaraga mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bo bashinzwe no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse n'ahandi hose ku Isi.

Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kamena 2025 ubwo abagize uru rugaga basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bakunamira inzirekarengane zishyinguye muri urwo rwibutso.

Enock Luyenzi, umuyobozi wa mbere wungirije wa RHRMO, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibutsa abakora umwuga wo kwita ku bakozi ko bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Impamvu twateguye iki gikorwa uyu munsi nk'abanyamwuga ba HR, ni ukugira ngo natwe tugaragaze uruhare rwacu mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside, no guharanira ko Jenoside itazonmgera kubaho mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.'

Yongeyeho ko 'Ubutumwa uyu munsi duha abanyamwuga ba HR, ni ukugira ngo imikorere yabo ya buri munsi, ijye iba ari imikorere y'ubunyangamugayo, ariko na none igaragaza ubumuntu. Twese nk'Abanyarwanda tugerageza kugaragaza yuko nta vangura riba mu bakozi, nta vangura rigomba kuba mu bantu bashinzwe abakozi.'

Egidia Butera ushinzwe abakozi muri kimwe mu bigo bikora ubukerarugendo mu Rwanda akaba umunyamuryango w'uru rugaga, yavuze ko gusura urwibutso byamufashije gusobanukirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Namenye amateka mabi y'ubutegetsi bwahozeho, amateka yo kuvangura Abanyarwanda, bakazanamo ivangura mu Rwanda, bavuga ko hari igice kimwe cy'Abahutu, abandi ari Abatutsi, kandi twese turi Abanyarwanda..Ayo mateka mabi rero ni yo yoretse igihugu, atuma abantu bicana ndetse n'igihugu gisubira inyuma.'

Umukozi wa Ibuka watanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yasabye abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo byo mu Rwanda kutabiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bakozi bashinzwe. Abasaba gukora amahitamo meza mu buzima bakaba abantu beza.

Hashyizwe indabo ku mva z'Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso
Enock Luyenzi, umuyobozi wa mbere wungirije wa RHRMO, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibutsa abakora umwuga wo kwita ku bakozi ko bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yasabye abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo byo mu Rwanda kutabiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bakozi bashinzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bashinzwe-abakozi-mu-rwanda-basabwe-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 19, August 2025