U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi b'Imari muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya 11 iyi nama igiye kuba ariko bukazaba ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda, ikazaba kuva ku wa 26 kugeza 30 Gicurasi 2025, aho izahuza abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi.

Inama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA) ifite insanganyamatsiko igira iti "Kubaka ubufatanye, bugamije impinduka" igamije gutanga amahugurwa yihariye mu bya tekiniki no gusangira ubunararibonye n'abandi bazobereye mu mwuga w'ubugenzuzi bw'imari mu bigo.

Byose kandi bigamije gushimangira imiyoborere myiza, kugenzura no kubahiriza amategeko ndetse no gutanga icyizere mu mikorere ya kinyamwuga ku mugabane wose wa Afurika.

Perezida w'Ikigo cy'Abagenzuzi b'Imari mu Bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama by'umwihariko, kuko IIA Rwanda imaze imyaka 10 ishinzwe, ibi bikagaraza iterambere muri uyu mwuga mu Rwanda.

Ati 'Indangagaciro zacu nk'igihugu ni ugucunga neza umutungo, gukorera mu mucyo no kugira ubunyangamugayo ni na zo zigenga umwuga w'igenzura ry'imbere mu bigo. Kwakira AFIIA 2025 bizaha bagenzi bacu baturutse hirya no hino ku mugabane amahirwe yo kubona n'amaso yabo ibimaze kugerwaho mu Rwanda.'

Umugenzuzi Mukuru w'Imari w'Imbere, Jules Cesar Hategekimana, yagaragaje ko iyi nama izafasha kongera ubumenyi no gusangira ubunararibonye ku bijyanye n'amahame mashya mpuzamahanga y'igenzura ry'imari mu bigo.

Ati 'Ibi bizatuma dushyira mu bikorwa gahunda y'igihugu yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), tubona abashyitsi baturutse mu mahanga, ndetse tugashimangira ubufatanye bukenewe kugira ngo urwego rw'igenzura ry'imari n'imiyoborere rurusheho gukomera.'

Perezida wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe, yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku banyamwuga kuko bizafasha mu kwitegura guhangana n'ibibazo by'ejo hazaza ari na ko izafasha mu rugendo rwo kubaka Afurika yifuzwa.

Kuri ubu, ibigo byose bya Leta bifite abagenzuzi b'imari. Ibi bikagaragaza ko uyu mwuga w'igenzura ry'imari wimakajwe. No mu bindi bigo uyu mwuga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk'igikoresho gikomeye mu gufata ibyemezo biganisha ku iterambere.

Ku nshuro ya mbere Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi b'Imari mu Bigo byo muri Afurika igiye kubera mu Rwanda, muri Gicurasi 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-y-abagenzuzi-b-imari-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)