Rusizi: Abasabye imbabazi ntibatange amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside banenzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mibilizi no mu nkengero zaho, no gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu yabonetse mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Gitambi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2025.

Paruwasi Gatolika ya Mibilizi iri muri eshanu zashinzwe mbere mu Rwanda. Hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice byahoze ari Komine Gashonga, Cyimbogo na Nyakabuye bibwiraga ko nta wakorera ubwicanyi mu kiliziya.

Nyiranzabicaho Tharcille watanze ubuhamya yagaragaje ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze, kuko bagabweho ibitero bisimburana byari biyobowe n'Interahamwe zirimo Yusuf Munyakazi.

Uyu Munyakazi yayoboye ibitero byicaga Abatutsi kuva mu Bugarama kugera mu Bisesero, ari kumwe na Bandetse Edouard wari umucuruzi ufite imbunda.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'abarokokeye i Mibilizi, Bana Béatrice, yavuze mu babiciye harimo ababasabye imbabazi bavuga ngo barashutswe ariko n'ubu bakaba badatanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside.

Ati 'Umuntu washaka kudakomeza kubiba ubwo bugome yatanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro. Hari abasabye imbabazi ngo barashutswe. Uyu munsi barashukwa nande?'

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rusizi, Utamuriza Vestine yavuze ko imibiri y'Abatutsi imaze kuboneka no gushyingurwa mu cyubahiro ari 80% kandi ko imyinshi iboneka atari abantu batanze amakuru.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside 14.293, yiyongereyeho imibiri itandatu yabonetse.

Abarokokeye i Mibilizi banenze ababasabye imbabazi babima amakuru y'aho ababo bajugunywe
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'uwihariko abiciwe i Mibilizi
Guverineri Ntibitura yasabye ab'i Rusizi kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abasabye-imbabazi-ntibatange-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)