
Ibi byagarutsweho ubwo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Repubulika ya Gambia, Hassan Bubakar Jallow yasuraga RFI ku wa 21 Gicurasi 2025, aho yatemberejwe ibice bigize iki kigo anasobanurirwa imikorere yacyo n'umusaruro kimaze gutanga mu butabera bw'u Rwanda.
Umuyobozi wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yagaragaje ko iki kigo kimaze kuba nk'urutirugongo mu butabera bw'u Rwanda kubera ko mu myaka itanu ishize kimaze gutanga amakuru ku madosiye menshi ari mu nkikoo.
Ati 'Rwanda Forensic Institute imaze gukemura ibibazo bikomeye birenga ibihumbi 73 benshi cyane barafashwe ndetse hari n'abafashwe kubera za telefone zabo bakoresheje tugasanga mbere yo gukora icyaha bagiye bakorana bakoresheje ikoranabuhanga.'
Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kwirinda gukora ibyaha kuko iyi laboratwari yashyizweho mu rwego rwo gukumira ibyaha.
Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z'ubutabera.
Mu 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Ku rundi ruhande Perezida w'Urukiko rw'Ikrenga rwa Gambia, Hassan Bubakar Jallow, yasabye imikoranire n'iki kigo cya RFI mu kurushaho gutanga ubutabera buboneye mu gihugu cye.
Jallow yavuze ko Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera ari inkingi ya mwamba mu itangwa ryabwo, kuko hari ibyaha biba bidashobora gukurikiranwa hatabayeho ubwo bumenyi buhanitse.
Yakomeje avuga ko ibyo yabonye ari ibintu bitangaje cyane, kuko bigaragaza ahantu hagezweho hashobora gusesengura ikimenyetso icyo ari cyo cyose, kandi byemewe ku rwego mpuzamahanga bityo ari intambwe ikomeye cyane u Rwanda rwagezeho.


