Nyaruguru: Hari urubyiruko rutaka kudahabwa impamyabushobozi z'imyuga rwize n'ibikoresho rwemerewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Uru rubyiruko ruvuga ko rwatoranyijwe ngo rwigishwe imyuga itandukanye, rwabwirwaga ko ruzahabwa ibyemezo by'uko rwize ndetse n'ibikoresho ruzakoresha rubishyira mu bikorwa.

Nyuma ngo batunguwe n'uko bamaze kwiga bagategereza ibyo byombi bagaheba, ubu imyaka ikaba ishize ari itanu.

Umwe muri bo witwa Yandereye Délphine yagize ati 'Bari batubwiye ngo bazaduha ibikoresho kuva twarangiza kwiga mu 2020. Twarize, dukora n'imenyerezwa, yewe dukora ibizamini n'amanota arasohoka. Ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kintu twabonye.''

Nyiraminani Clarisse na we ati 'Twarirutse hose tubaza ariko birananirana, nkanjye wize kuboha, bambwiye ko batampa imashini iboha igura ibihumbi 300 Frw, kandi hari undi ukeneye iyo kudoda itarenge ibihumbi 100 Frw.''

Aba basore n'inkumi bahuriza ku gusaba ko byibura baba bahawe impamyabushobozi bakoreye, bakaba bagiye kuzisabisha akazi ahandi, mu gihe ibyo bikoresho byo bitaraboneka, kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere.

Ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bw'akarere

Umukozi ushinzwe Guteza Imbere Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Kigabo Théo Blaise, yavuze ko uru rubyiruko rwafashe ibintu uko bitari, ahubwo ibyabaye byakomotse ku masomo rwize yakemanzwe n'Urwego rushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro.

Yabwiye IGIHE ko bagisozaga amasomo yabo, Ikigo cyitwaga WDA (cyaje kwitwa RTB) cyanenze ubuziranenge bwayo, kibasaba ko bongera gukora ibindi bizamini kugira ngo babone guhabwa impamyabushobozi zizewe.

Ngo icyo gihe ubuyobozi bwatumijeho abo bireba, maze bamwe barabura kuko bari baragiye za Kigali n'ahandi, ibyatumye hakora bamwe, bituma babura impapuro z'ibyo bize ari na bo bari gusaba kuzihabwa ubu ku bw'amakuru make.

Ati ''Abatarakoze icyo kizamini, nta bundi buryo babonamo impamyabumenyi uretse kujya kwigira ku murimo bagahabwa ikindi kizamini, cyangwa bakajya mu ishuri ribyigisha, bakahiga bushya bakazihabwa.''

Ku kijyanye no guhabwa ibikoresho, Kigabo yavuze ko aba basore n'inkumi bajya gutangira kwiga nta gahunda yo guhabwa ibikoresho yabagaho, ngo byaje mu 2023, gusa kuko ngo byagaragaye ko ari gahunda nziza iteza imbere ababihawe, n'aba na bo batekerejweho, bakazajya babihabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Ati ''Gahunda yo kubaha ibikoresho irakomeje, no mu kwezi gutaha kwa Kamena hari abo tuzaha barimo n'abo ku Munini, barimo abize gutunganya imisatsi no gukora inkweto, abasigaye bakazategereza umwaka utaha.''

Uru rubyiruko rurimo abize ubwubatsi, ububoshyi, ubudozi no gutunganya imisatsi. Babyize babyitezeho kuzamura imibereho yabo, aho abafite ibi bibazo babarizwa mu mirenge ya Munini na Busanze.

Bamwe mu rubyiruko rwo ku Munini muri Nyaruguru rwize imyuga itandukanye mu kigo cy'urubyiruko, ruvuga ko ntacyo byabamariye kuko batabonye impamyabushobozi
Umukozi ushinzwe Guteza Imbere Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Kigabo Théoblaise, yavuze ko uru rubyiruko ruzakomeza gutekerezwaho uko ubushobozi buzajya buboneka
Akarere ka Nyaruguru kavuga ko kamaze gutanga inkunga y'ibikoresho ku rubyiruko rusaga 1000 mu gihe cy'imyaka itatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hari-urubyiruko-rutaka-kudahabwa-impamyabushobozi-z-imyuga-rwize-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025