Nyanza: Bababazwa no gutanga amafaranga yo kurinda 'transformateur' itabacanira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akagari ka Ngwa ni kamwe mu tugize Umurenge wa Mukingo, ubarizwamo ibikorwaremezo birimo Ikigo cy'Abafite Ubumuga cya Gatagara, Igororero rya Mpanga ndetse ukananyuramo umuhanda munini wa kaburimbo wa Kigali-Huye.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Mwanabiri, mu Kagari ka Ngwa, bakomeje kubaho mu mwijima wo kutagira amashanyarazi mu gihe nyamara abaturanyi babo bayafite.

Uwineza Emeritha yabwiye IGIHE uko yimutse aho yari acumbitse akaza ku ivuko rye i Mwanabiri, atangiye kubona ahahegereye hageze amapoto bikamuha icyizere ko n'iwabo azahagera vuba, ariko imyaka ikaba ibaye itandatu atabagereho.

Yavuze ko we na bagenzi be babarizwa mu ngo 65 basangiye iki kibazo cyo kutagira amashanyarazi nyamara bishyura umutekano urinda aho akomoka.

Ati 'Biratubabaza kubona tuzengurutswe n'insinga z'amashanyarazi ariko tudacana. Abana bacu ntibasubiramo amasomo kubera umwijima, natwe biratudindiza mu iterambere, kuko nta watekereza akandi gashinga gasaba umuriro.''

Uyu mubyeyi usanzwe ari n'umujyanama w'ubuhinzi, avuga uko yari yarahawe telefoni igezweho, ngo ajye yinjizamo umusaruro w'abahinzi, ibyo yakabaye akorera mu rugo, ariko akajya hirya no hino ashaka umuriro, bikamutwara umwanya utari ngombwa.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko ibice bitarimo amashanyarazi byose akarere kabifite muri gahunda kandi ko hari imishinga izakomeza gukwirakwiza umuriro ku batuye i Nyanza bose, ndetse intego ari ukugera ku 100%.

Ati 'Turacyafite imishinga yo kubanza kugeza ibikorwaremezo by'amashanyarazi mu bice byose aho ataragera na make, nyuma tukazajya dusubira inyuma ducanira abantu bose ku buryo tuzagera ku 100% birenze 2029.'

Intego ni uko umwaka wa 2025 uzarangira abaturage 72% b'Akarere ka Nyanza bafite umuriro w'amashanyarazi.

Bababazwa no kuba bishyura uburinzi bwa 'transformateur' kandi itabacanira
Ishuri Ribanza rya Mwanabiri rituranye n'aba baturage ryo rifite umuriro
Bamwe batangiye kwishakamo ubundi buryo bwo kubona umuriro ukomoka ku mirasire y'Izuba, bakabifatanya no kwishyura uburinzi bwa 'transformateur' itabacanira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-bababazwa-no-gutanga-amafaranga-yo-kurinda-transformateur-itabacanira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)