Aba bakekwaho ibyaha birimo gukomeretsa abantu umunani, kwiba amabuye no kwangiza ibikoresho bahasanze, bakaba biyongera ku bandi 17 baheruka gufatwa.
Ni nyuma y'aho mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025, bikekwa ko ari bo bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro cya Sosiyete yitwa Almaha Mining kiri mu Kagari ka Gahunga, Umudugudu wa Gatare, bakomeretsa abantu umunani, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, baniba amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Coltan agera ku biro 200.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe baje biyongera ku bandi 17 bafashwe nyuma gato y'uko bakora ibyaha bakekwaho, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana na bo.
Yagize ati 'Nyuma y'uko dufashe abantu 17 bakekwaga kugira uruhare mu gutera Sosiyete icukura amabuye y'agaciro yitwa Almaha, bagakomeretsa abantu umunani, bakiba amabuye y'agaciro ya coltan, amafaranga ndetse bakangiza n'ibikoresho, ubu twafashe n'abandi barindwi, bose bari gukurikiranwa mu mategeko n'inzego zibishinzwe.'
Urugomo rushingiye ku mabuye y'agaciro si ubwa mbere rwumvikanye, intandaro ikaba ari uko baba bahize imari ishyushye, kugeza ubu uru rugomo rukaba rumaze gufatirwamo abagera kuri 24.
Indi nkuru wasoma: https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-17-bakekwaho-ubujura-n-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi
