Karongi: Babiri bakurikiranyweho gutoteza uwarokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyaha bakurikiranweho bikekwa ko babikoze ku wa 14 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Mwunguze, Akagari ka Kamina.

Amakuru yizewe avuga ko Saa Saba z'ijoro, hari kugwa imvura nyinshi muri aka gace, Mukamana yumvise abantu bamwinjiranye mu nzu, ariko akaba yari yakingishije igiti ku rugi rw'icyumba araramo n'umwuzukuru we wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

Abo bantu bahamagaye Mukamana baramubwira 'ngo sohoka tukwice ni wowe dushaka'. Arababaza ati 'ubwo ninkingura ntimunyicira umwuzukuru', bati 'kingura ni wowe dushaka'.

Umukecuru yanze gukingura, abo bantu bafata matola n'ibirigiti bibiri babitwikira mu nzu kugira ngo imyotsi yinjirane uwo mukecuru n'umwuzukuru ibaheze umwuka cyangwa akingure bamwice.

Umukecuru yafashe telefone ahamagara umuyobozi wa Ibuka mu kagari, abonye atitabye ahamagara umuturage utuye muri metero nka 300 abyukana n'umwana we w'umusore, bahageze basanga abo bagizi ba nabi bumvise umukecuru atabaje bariruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye IGIHE ko aya makuru bakiyamenya bajyanyeyo n'inzego z'umutekano hafatwa abantu babiri bakekwaho gutoteza uyu mukecuru.

Ati "Abafashwe ni Ruzindana Ildephonse w'imyaka 62 wafunzwe imyaka umunani akaza kurekurwa n'urukiko rumuhanaguyeho ibyaha bya Jenosise na Ndatimana Desire wafunzwe imyaka 15 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi".

Mu 2023, abatawe muri yombi bari mu kabari, Ndatimana asaba Ruzindana ku nzoga undi amubwira ko atamusomya ku nzoga yarishe abantu.

Ndatimana nawe ati " Wowe wafunzwe imyaka umunani, uzira iki?".

Icyo gihe Mukamana wabashinje muri Gacaca ko bishe abantu bo mu muryango we barimo na se, yarabumvishe aracyaha, abereka ko ibyo barimo bidakwiriye.

Bikekwa ko ariho bakuye umugambi wo kuzamugirira nabi, kuko no muri Mata 2024 nabwo yatewe n'abantu bakamutoteza ariko ntamenye abo ari bo.

Gitifu Niyonsaba yashimye abaturage bihutiye gutabara, avuga ko ubuyobozi butazihanganira umuntu ukora ikintu kibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura, mu gihe iperereza rikomeje.

Murundi ni umwe mu Mirenge y'Akarere ka Karongi ibonekamo ingengabitekerezo ya Jenoside cyane, bikaba bikekwa ko bifitanye isano no kuba baritabiriye cyane gukora Jenoside.

Uyu murenge ni wo uvukamo umusaza uvugwaho kuba yarishe Abatutsi 300, akaba aturanye n'undi uvugwaho kuba yarishe Abatutsi 99 yabura uw'ijana akica ihene.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babiri-bakurikiranyweho-gutoteza-uwarokotse-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)