
Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari.
BNR igaragaza ko inguzanyo zitishyurwa neza mu mabanki yo mu Rwanda mu 2023/2024, zageze kuri miliyari 267 Frw, bingana na 5%.
Murezi yagaragaje ko hari ubwo banki iyo imaze igihe inguzanyo yatanzwe itishyurwa ihitamo kuyisiba mu bitabo by'ibaruramari ariko igakomeza kuyikurikirana.
Ati 'Uburyo bwo kuzigaruza ubwa mbere ni uguteza cyamunara, uburyo bwo gucunga imitungo bayicungiye beneyo, hari kandi ikodesha gurisha no kuba ikigo cyafata uwo mutungo watanzwe nk'ingwate kikawushyira mu mitungo yacyo kikawutwara.'
Yavuze ko ariko ibigo by'imari bikunze guhitamo inzira yo guteza icyamunara aho gukoresha n'izo nzira zindi.
Ati 'Icyibandwaho cyane ni uguteza cyamunara ingwate ziba zaratanzwe. Banki zitabira cyane guteza icyamunara kuko ari bwo buryo buzorohera kandi bukaba uburyo bwihuse.'
Yagaragaje ko hari ubwo mu guteza icyamunara usanga umutungo ugurishijwe ku gaciro ko hasi cyane, kugurisha imitungo y'indi utatanzeho ingwate, ibibazo by'igenagaciro ry'imitungo, kuba uburyo bw'ikoranabuhanga bwifashishwa mu guteza cyamunara butagaragaza amafaranga abandi bashyizeho, amanyanga akorwa n'abakozi ba za banki no gukomeza kubara inyungu kuri banki mu gihe cyamunara yatangiye.
Yagaragaje ko ibigo by'amabanki na byo bikwiriye kugira uruhare mu migendekere myiza y'imikoreshereze y'inguzanyo harimo no kwigisha abazigana.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiliza Jackson, yavuze ko hari ubwo usanga inguzanyo itishyurwa neza bigizwemo uruhare n'abakozi b'ibigo by'imari.
Ati 'Nubwo dukora muri izi nzego ariko natwe hari ubwo usanga tutari shyashya. Hari ubwo usanga inguzanyo itishyurwa kuko abakiliya n'abakozi ba Banki bafite uko bumvikanye.'
Yerekanye ko hari n'ubwo abantu bashobora kutishyura neza inguzanyo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo kugwa mu bihombo, kudakoresha neza inguzanyo icyo yakiwe n'ubumenyi buke.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi mu Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, Nkongori Pacifique, yerekanye ko iyo banki ikuye mu bitabo byayo inguzanyo kubera kunanirwa kwishyurwa, bigira ingaruka ku bandi basaba inguzanyo bikanahungabanya ubukungu bwa banki.
Yavuze ko kenshi zisibwa mu bitabo by'inguzanyo kubera ko kuzishyura byanananiranye, bigasaba ko byifashisha amafaranga y'inyungu mu kuziba icyuho kiba cyagaragaye.
Umuyobozi Uhagarariye Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'abaguzi mu Rwanda, ADECOR, Ndizeye Damien, yavuze ko hari ikibazo cy'imikoranire hagati y'abakiliya n'amabanki, amasezerano atitabwaho n'ibibazo bishingiye ku igenagaciro.


