
Byahuriranye n'uko Kibuye yari ifite abaminisitiri benshi bayivukamo bari baracengeje ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage bituma muri iyo Perefegitura Jenoside ikoranwa ubukana bwinshi.
Mu bintu bitanu bigaragaza ko Perefegitura ya Kibuye yakoranywe ubukana bwinshi birimo:
Umusozi wiciweho Abatutsi benshi umunsi umwe
Tariki 13 Gicurasi 1994, umusozi wa Muyira wiciweho Abatutsi bo mu Bisesero barenga ibihumbi 30 bikozwe n'Interahamwe zifatanyije n'abasirikare n'abajandarume.
Hari nyuma y'aho Ukwezi kwa Mata 1994 kwari kaarangije Abatutsi bo mu Bisesero bihagazeho imbere y'ibitero bikomeye by'Interahamwe, nyuma hagakorwa inama yo kubatsemba.
Karongi ikomokamo uwishe Abatutsi benshi mu Rwanda
Inshuro nyinshi abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Karongi no mu Muryango IBUKA, bakunze kugaruka ku ngingo y'uko Karongi ari yo ifite umwicanyi wa mbere wishe Abatutsi benshi mu Rwanda.
Ubwo yaganiraga n'abashyitsi bari basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe rwa Bisesero, Meya Muzungu yagize ati 'Ni umugabo witwa Kimashini (Habiyaremye Bernard) wo mu Murenge wa Murundi wishe Abatutsi 300.'
Uyu mugabo yarangije igihano cy'imyaka 15 yakatiwe n'urukiko arafungurwa, ubu atunzwe n'imirimo y'ubuhinzi akorera mu Murenge wa Murundi.
Karongi, indiri y'abaminisitiri benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Bisesero, akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amateka, Emmy Musinguzi, agaragaza ko iyari Perefegitura ya Kibuye ari yo ifite abaminisitiri benshi bahamijwe Jenoside.
Ni abaminisitiri bane barimo Eliézer Niyitegeka wari Minisitiri w'Itangazamakuru n'Itumanaho, Edouard Karemera wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komine, Emmanuel Ndindabahizi wari Minisitiri w'Imari na Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w'Umuryango.
Imiryango myinshi yazimye
Mu bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye harimo kuba Akarere ka Karongi ari ko ka mbere mu Rwanda gafite imiryango myinshi yazimye.
Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n'abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyo harimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi, Akarere ka Kabiri gafite imiryango myinshi yazimye ni aka Nyamagabe, gafite imiryango yazimye irenga 1500.
-Kibuye ni perefegutura ya kabiri mu ziciwemo Abatutsi benshi
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Bisesero, akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amateka, Emmy Musinguzi wakoze ubushakashatsi ku mateka ya Jenosise yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ibarura ryo mu 1992 rigaragaza ko 30% by'Abatutsi bari mu gihugu bari batuye muri Perefegitura ya Kibuye.
Uyu muhanga mu mateka avuga ko Perefegitura yazaga ku mwanya wa kabiri mu guturwa n'Abatutsi benshi ari iya Butare, ari na yo ya mbere yiciwemo Abatutsi benshi, Kibuye ikaza ku mwanya wa kabiri
Mu Karere ka Karongi habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 14 zishyinguwemo abarenga ibihumbi 200.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bitanu-bigaragaza-ubukana-bwa-jenoside-i-karongi