CMA na CISI yo mu Bwongereza mu bufatanye buzateza imbere Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Londres mu Bwongereza ahari icyicaro gikuru cya CISI i Londres mu Bwongereza asinywa n'abayobozi bakuru b'ibyo bigo barimo Tracy Vegro Obe uyobora CISI na Thapelo Tsheole uyobora CMA.

Aya masezerano agena uburyo bwo kongerera ubushobozi abakozi b'urwego rw'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

Bizajya bikorwa binyuze mu gutanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo bemererwe gukora uwo mwuga, ndetse n'ubusabe bwo gukomeza kwihugura buri mwaka (CPD).

Imwe mu nkingi z'ingenzi z'aya masezerano ni gahunda nshya igizwe n'ibice bitatu byo kubona uruhushya rw'umwuga ku bakozi b'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda.

Birimo icyemezo mpuzamahanga cya CISI kizwi nka 'International Introduction to Securities & Investment', isuzuma rihuje n'amategeko y'u Rwanda (Rwanda Regulatory Assessment) ryavuguruwe, ndetse n'isuzuma rishingiye ku mwuga nyir'izina umukandida asaba. Ubwo buryo bujyanye n'ibihe ndetse n'amahame mpuzamahanga.

Kongera CPD nk'icyangombwa cyo kongererwa uruhushya, bizafasha abakozi bo mu rwego rw'imari n'imigabane kugira ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'igihe. Bizafasha gukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zizewe.

Ni impinduka ziri mu murongo n'icyerekezo cya Leta y'u Rwanda cyo kugira Umujyi wa Kigali igicumbi mpuzamahanga cy'imari.

Umuyobozi Mukuru wa CISI, Tracy Vegro Obe, yavuze ko biyemeje gukorana na CMA mu gushyiraho gahunda zitandukanye zo kongerera ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru abakora muri urwo rwego.

Ati 'Kongera ireme, ubumenyi n'ubushobozi ni inkingi za mwamba mu kubaka urwego rw'imari rw'umwuga no kugirira icyizere abakiliya b'uru rwego.'

Umuyobozi Mukuru wa CMA,Thapelo Tsheole, yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga n'indangagaciro z'urwego rw'imari n'imigabane mu Rwanda.

Yavuze ko ubufatanye na CISI buzafasha gushyira mu bikorwa gahunda ishingiye ku byemezo n'ubushobozi bw'umwuga.

Ati 'Iyi gahunda ijyanye n'icyerekezo cyacu cyo guteza imbere Umujyi wa Kigali nk'igicumbi Mpuzamahanga cy'Imari no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'igihe kirekire y'iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane, nk'umusingi w'iterambere ry'ubukungu bw'igihe kirekire.'

Ubufatanye bushya bwa CMA na CISI ni intambwe ikomeye mu guteza imbere Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, ndetse bunashimangira uruhare rwa CISI nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu guteza imbere ubumenyi n'ubunyamwuga mu rwego rw'imari muri Afurika.

Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange- RSE) ryakomeje gutera imbere uko imyaka yagiye isimburana.

RSE yageze ku musaruro wihariye, by'umwihariko mu bikorwa byo gucuruza imigabane ndetse initabirwa n'abashoramari benshi.

Umusaruro w'iryo soko wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, mu 2024, ibigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranije n'umwaka wabanje.

CISI ni ikigo fikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane. Yahawe ubuzima gatozi n'Ubwami bw'u Bwongereza mu 2009. Ikorera mu bihugu birenga 100 ikagira abanyamuryango barenga ibihumbi 50.

Abakozi ba CMA n'aba CISI nyuma nyuma y'isinywa ry'amasezerano
Urwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA) na Chartered Institute for Securities & Investment basinyanye amasezerano y'ubufatanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-na-cisi-yo-mu-bwongereza-mu-bufatanye-buzateza-imbere-isoko-ry-imari-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)