Ni ubworozi amazemo imyaka 10, aho yororera kuri hegitari 80 z'ubutaka zirimo izihinzeho imyaka, izihinzeho ubwatsi n'izororeweho inka. Uyu mugabo avuga ko yatangiye afite inka zisaga 200 ariko zavagamo umukamo muke wa litiro hagati 150 na 200 ku munsi.
Ibi byatumye inka nyinshi azigurisha atangira korora inka nke zitanga umukamo mwinshi kandi akanazororera mu biraro. Kuri ubu afite inka zirenga 80 zitanga umukamo wa litiro 700 z'amata ku munsi, iyo zagabanutse nko mu gihe cy'izuba zigera muri litiro 580 z'amata.
Maridadi ati 'Twatangiye kugabura kugira ngo inka ntizipfe, tugeze aho dusanga umuntu agabuye neza n'ayo mata yiyongera duhita dukomerezaho rero, ubu dufite inka iyo zikibyara zikamwa litiro 30 kuzamura nta nka iri munsi ya litiro 15 dufite. Inka tuzigaburira umukenke, ugasanga n'ubu bwatsi bwacu bwimeza iyo uzitiye bukahaboneka buba ari bwiza cyane.''
Maridadi yavuze ko ubu intumbero afite ari ukongera umukamo mwinshi ku buryo arenza litiro 1000 z'amata abona buri munsi. Ati 'Kugeza ubu sindatangira nkubwije ukuri kuko nta 10% ry'ibyo nshaka kugeraho mfite, maze imyaka 10 norora ariko isa nk'aho ari umwe nkurikije ibyo nshaka kugeraho.''
Kugeza ubu mu butaka bwose afite abuhingaho 30% mu gihe ubundi akibukoreraho ubworozi. Yavuze ko uko amikoro agenda azamuka ari nako nawe azagenda azamura ubutaka bwo guhingaho ku buryo buzagera kuri 70% nk'uko Leta yabisabye aborozi.
Maridadi yavuze ko ibikigoye aborozi bo mu Murenge wa Rwimiyaga harimo ikijyanye n'umuhanda utuma bagorwa no kugeza umukamo wabo ku makusanyirizo, kuba nta muriro bafite bituma gukama inka zabo bikoreshwa intoki bikabagora cyane ndetse no kuba hari aborozi bamwe bakigorwa no kubona intanga.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ubworozi bwa Maridadi buri mu murongo mushya wo kororera mu biraro, kugira aho guhunika ubwatsi, gushaka amazi n'ibindi byinshi bigamije kongera umukamo usanzwe uboneka muri aka Karere.
Meya Gasana yavuze ko muri buri kagari bafitemo aborozi b'icyitegererezo mu korora kijyambere hagamijwe kongera umukamo no korera ku buso buto.
Kugeza ubu Maridadi afite abakozi 30 barimo 10 bahoraho n'abandi ba nyakabyizi. Akarere ka Nyagatare gafite inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 100 ku munsi.
Uyu mugabo yagiriye inama abatinya umwuga wo korora, avuga ko uwukoze neza umuteza imbere, asaba abandi borozi gushyira imbaraga mu bworozi bwa kijyambere kuko ari bwo butanga umusaruro utubutse.




