Inzu y'Ibitaro bya Kibuye yiciwemo abana 80 b'Abatutsi yasabiwe kugirwa urwibutso - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uwari Burugumesitiri wa Komine Gitesi, yategetse ko abana bose biciwe ababyeyi bajyanwa mu bitaro Bikuru bya Kibuye avuga ko ari uburyo bwo kugira ngo bitabweho nyamara ari amayeri yo kugira ngo bicirwe hamwe.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'aka karere, Ngarambe Vedaste, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu murenge wa Bwishyura, yavuze ko inzu y'Ibitaro bikuru bya Kibuye ivurirwamo abana (pediatrie) yiciwemo abana 80, ubwo Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe yari yagiye ku Kibuye kubashimira ko bari gukora Jenoside.

Ati 'Navuze ko nza gushima nkanasaba, reka nsabe. Turasaba ko iyo nzu yabagiwemo abana 80 idakwiriye gukorerwamo indi mirimo uretse ibikorwa byo kwibuka'.

Ngarambe yavuze ko iyo batekereje ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe bumva bacitse intege, ariko bakwibuka ko Perezida Paul Kagame yayihagaritse agaca iteka ko nta Mututsi uzongera kwicwa bakumva basubijwemo imbaraga.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette avuga ko iyi nzu yahoze hubatswe izindi nzu.

Ati 'Igikurikiyeho ni ukuganira n'umuryango IBUKA tukareba ikindi cyakorwa'.

Mu bitaro bya Kibuye hiciwemo abatutsi barenga 400 barimo abana 80, abakozi b'ibitaro, abarwayi n'abarwaza.

Inzu yiciwemo abana 80 b'Abatutsi ku Bitaro bya Kibuye yasabiwe guharirwa ibikorwa byo kubibuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-y-ibitaro-bya-kibuye-yiciwemo-abana-80-b-abatutsi-yasabiwe-kugirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 12, June 2025