UEFA Champions League: Real Madrid yateye int... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Real Madrid yari yakiriyemo Atletico Madrid kuri Santiago Bernabeu Saa yine z'ijoro.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Real Madrid ihererekanya umupira neza ndetse ku munota wa 4 gusa ihita ifungura amazamu aho Federico Valverde yahereje umupira mwiza Rodrigo arawuzamukana yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

Nyuma yuko Real Madrid ifunguye amazamu yakomeje gusatira cyane, abarimo Vinicius Junior bagerageza uburyo gusa ba myugariro ba Atletico Madrid bakaba ibamba.

Ku munota wa 27 Aurélien Tchouameni yatabaye Real Madrid ku mupira wari uhinduwe na Giuliano Simeone maze Samuel Lino agiye gushyiraho ukuguru gusa uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa aratabara.

Ku munota wa 32 Julian Alvarez yaje kwishyura ku mupira yari abonye acenga Camavinga arekura ishoti riremereye maze Thibaut Courtois ntiyamenya uko byagenze.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Mu gice cya kabiri Atletico Madrid yaje isatira cyane ndetse hari aho Rodrigo De Paul yabonye umupira ari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti rinyura impande y'izamu .

Ku munota wa 55 Brahim Diaz yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid nyuma yo gucenga ba myugariro akarekura ishoti rinyura mu nguni ya ruguru.

Real Madrid yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Edouardo Camavinga hajyamo Luka Modric naho kuri Atletico havamo Giuliano Simeone na Samuel Lino hajyamo Conor Gallagher na Nahuel Molina.

Atletico Madrid yagiye ishaka uko yakwishyura gusa birangira byanze itsindwa na Real Madrid ibitego 2-1

Indi mikino yakinwe Club Brugge yatsinzwe na Aston Villa 3-1, Borussia Dortmund inganya na Lille 1-1 naho PSV Eindhoven inyagirwa na Arsenal 7-1.

Arsenal nyuma yo gutsinda ibi bitego yahise yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere itsindiye ibitego 7 hanze mu mikino yo gukuranwamo muri UEFA Champions League.

Arsenal yanditse amateka mashya muri Champions League 

Uko Rodrigo yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid 

Real Madrid yateye intambwe ya mbere 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153054/uefa-champions-leaguereal-madrid-yateye-intambwe-ya-mbere-naho-arsenal-yandika-amateka-153054.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)