Itangazo ryihutirwa! APR FC imaze gutangaza impanuka ku bantu bari kugura amatike yo kureba umukino ifitanye na Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC imaze gutangaza impinduka zihutirwa ku buryo bwo kugura amatike yo kureba umukino ukomeye cyane wa 1000 Hills Derby ihuriramo na Rayon Sports. Iri tangazo rije mu gihe habura isaha imwe n'iminota mirongo itatu (1h 30min) ngo umukino utangire.

Nk'uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, uburyo busanzwe bwo kugura amatike ukoresheje 939# butagikoreshwa. Abafana basabwa gukoresha umubare mushya wa 18281*317909# kugira ngo babashe kubona amatike binyuze muri Momo Code y'ikipe.

Abafana b'APR FC n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange barasabwa kwihutira kugura amatike hakiri kare, kugira ngo birinde umuvundo ku mirongo no gukererwa kwinjira kuri sitade.



Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-apr-fc-imaze-gutangaza-impanuka-ku-bantu-bari-kugura-amatike-yo-kureba-umukino-ifitanye-na-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)