Ambasaderi Diane Gashumba yitabiriye igitaramo cya Chriss Eazy na Spice Diana muri Suède #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, ari mu bitabiriye igitaramo gikomeye cyahuje umuhanzi nyarwanda Chriss Eazy n'umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Spice Diana.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Stockholm mu ijoro ryo ku wa 8 Werurwe 2025, kikitabirwa n'abakunzi b'umuziki benshi, barimo Abanyarwanda batuye muri Suède n'inshuti zabo.

Byari ibirori by'akataraboneka, aho Chriss Eazy yanyuze abitabiriye igitaramo n'indirimbo ze zakunzwe nka Fasta, n'izindi. Ku ruhande rwe, Spice Diana na we yashimishije abakunzi b'umuziki we, aririmba ibihangano bye bikunzwe cyane nka Siri Regular na Bajikona.

Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Suède n'ahandi muri Scandinavia.

 Muri iki gitaramo, hagaragayemo n'abandi banyacyubahiro, barimo Eric Kabera, umwe mu bamenyekanye cyane mu gutunganya sinema nyarwanda kuva mu 1994.

Kabera, wamenyekanye cyane mu ruganda rwa filime binyuze mu bikorwa nk'ishyirwaho rya Rwanda Film Festival no gutunganya filime nka 100 Days, yagiranye ibihe byiza n'abitabiriye igitaramo.

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye uburyo cyateguwe, bagasanga ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe, kwidagadura, no kwibuka ibihangano by'abahanzi bo muri aka karere.

Abanyarwanda baba muri Suède bagaragaje ko bishimiye kubona abahanzi bakomeye baturutse mu karere k'Ibiyaga Bigari baje kubasusurutsa, by'umwihariko Chriss Eazy, ukomeje gukundwa n'abatari bake.

Iki gitaramo cyari kimwe mu bikomeje kwerekana ko umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka, ukambuka imipaka, ndetse ukitabirwa n'abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye.

Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona abayobozi b'u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika.



Source : https://kasukumedia.com/ambasaderi-diane-gashumba-yitabiriye-igitaramo-cya-chriss-eazy-na-spice-diana-muri-suede/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)