Rwanda Foam ikomeje kudabagiza abitabira Tour du Rwanda 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impano uru ruganda ruri gutanga rubinyujije mu busabane ruri kugirana n'abitabiriye Tour du Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya cyenda. Ruri kubukora rubifashijwemo n'umuhanzi Platini P, ahasorejwe irushanwa hose.

Abitabiriye basubiza neza ibibazo babazwa cyangwa bakitwara neza mu gihe Platini ari kuririmba, bari guhabwa matela ndetse n'imisego ya Rwanda Foam.

Muri iri siganwa kandi, Rwanda Foam yagabanyije 5% ku biciro bya matela ya Super Executive, Inzozi na Executive.

Si ibyo gusa kuko izanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana na yo.

Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.

Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/

Abanyamahirwe batandukanye bari guhabwa matela z'ubuntu na Rwanda Foam
Rwanda Foam ikomeje gusabana n'abitabiriye Tour du Rwanda 2025
Umuhanzi Platini P ari kwifashishwa na Rwanda Foam mu gusabana n'abitabiriye Tour du Rwanda
Abari gufasha Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2025
Rwanda Foam yitabiriye ku nshuro ya cyenda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-ikomeje-kudabagize-abitabira-tour-du-rwanda-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)