Kuri uyu wa Kane itariki 27 Gashyantare 2025, ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ mu Gikombe cy'Amahoro
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clerment, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, biringiro Gilbert, Seidou dauda Youssif, Alioune Souane, Djibril Ouattra Cheik, Denis Omedi, lamine Bah na Hakim Kiwanuka.
Ni umukino amakipe yombi yakaniye ukurikije ibyagiye bivugwa mbere y'uko uba. Ku wa Mbere ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Kiyovu Sports muri shampiyona, Perezida wayo KNC yasezeranyije abakunzi bayo ko izasezerera APR FC bidasabye umukino wo kwishyura.
Kuba Perezida wa Gasigi United yarasezeranyije abakunzi bayo gusezerera APR FC si ibintu by'impanuka cyangwa amakabyankuru kuko no mu mwaka ushyize w'imikino APR FC yasezerewe na Gasogi United muri kimwe cya Kane mu gikombe cy'Amahoro.
Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gukina imikino ibiri ya Gasogi United yigengesereye kuko idashaka ko yayikura mu gikombe cy'Amahoro ubugirakabiri kuko byafatwa nk'agasuzuguro ku ikipe y'ingabo z'igihugu.
APR FC yageze muri kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Musanze FC muri kimwe cya Munani. Ikipe ya Gasogi United yo yageze muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera AS Muhanga muri kimwe cya munani.
Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium