Ikibazo cya Tshisekedi ni indimi ze ebyiri- Minisitiri Nduhungirehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu butumwa yashyize kuri X, avuga ku nkuru ya RFI, ivuga ko uyu mukuru w'igihugu yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Iyi radiyo y'Abafaransa yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi ari kugerageza kwegeranya ingabo kugira ngo agabe ibitero bishya kuri M23.

Yagaragaje kandi ko mu nama Tshisekedi yagiranye n'abadepite, abasenateri n'abandi bayobozi bo mu ihuriro rye, yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Tshisekedi yavuze ko aherutse gutera utwatsi Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n'ab'Abaporoso, batangiye kuyoboka inzira y'ubuhuza, ababwira ko adateze kuganira na M23. Yashimangiye ko kuganira na M23 kwaba ari ukwisuzuguza nubwo yemera ko ingabo ze zifite ibibazo byinshi.

Agaruka kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikibazo cy'uyu mugabo ari indimi ze ebyiri.

Ati 'Ikibazo cya Perezida Félix Tshisekedi ni indimi ze ebyiri. Rumwe akoresha ku bafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba, abwira ndetse akarahira ko yiteguye kuganira na AFC/M23 (ndetse yabisubiyemo ejo i Kinshasa aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bwongereza).'

Yakomeje avuga ko urundi rurimi Tshisekedi arukoresha avuga ko atazaganira na M23.

Ati 'Hari n'urundi rurimi akoresha mu itangazamakuru no ku bandi basigaye, arahira mu izina ry'imana nyinshi ko atazigera aganira n'uyu mutwe w'Abanye-Congo.'

Yakomeje avuga ko 'Izi ndimi ebyiri kandi zigaragara mu kibazo cy'abajenosideri bo muri FDLR, Perezida Tshisekedi yijeje ko azaca intege mu biganira agirana n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu Bugerangerazuba, mu gihe mu biri kuba, ubufatanye bwa FARDC na FDLR butigeze bucogora.'

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ari ubwa kera, kandi ko iki gisirikare nta rugamba na rumwe cyarwana kidafite uyu mutwe n'ingabo z'ibindi bihugu.

Ati 'Bigomba kuzirikanwa ko FDLR yatangiye ifasha FARDC ubu yahindutse inshuti y'akadasohoka y'igisirikare cya Congo. Kandi ku mpamvu zigaragaza, FARDC, igisirikare gisigaye ku izina gusa, ntishobora kubaho idafite ubufasha bw'aba bajenosideri b'Abanyarwanda, imitwe y'imbere mu gihugu, abacanshuro b'Abanyaburayi, Ingabo z'u Burundi n'iza SADC.'

Félix Antoine Tshisekedi akomeje guseta ibirenge mu bijyanye no kuganira na M23, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma. Bivugwa ko kandi uri mu bindi bice nka Uvira.

AFC/M23 kandi yamaze kwihuza n'umutwe wa Twirwaneho uharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge batotezwa.

Le problème du Président Félix Tshisekedi, c'est son double langage. Un langage pour ses partenaires occidentaux, auxquels il jure qu'il est prêt à négocier avec l'AFC/M23 (il l'a même répété hier à Kinshasa au Secrétaire britannique aux affaires étrangères), et un language pour… https://t.co/h2cykAOQAW

â€" Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) February 23, 2025

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cya-tshisekedi-ni-indimi-ze-ebyiri-minisitiri-nduhungirehe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)