Gisagara: Ubuhamya bw'imiryango irenga 2000 yikuye mu bukene ibikesha amatungo magufi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amatungo magufi bahawe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na RAB.

Abaturage 2028 bo mu Karere ka Gisagara nibo bahawe aya matungo magufi barimo imiryango 500 yahawe ihene, 1,111 yahawe inkoko 10 kuri buri muryango ndetse n'imiryango 417 yahawe ingurube.

Minani Jean utuye mu Mudugudu wa Mpinga I mu Kagari ka Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza, avuga ko ubworozi bw'inkoko bahawe bwatumye abana be barya amagi ndetse binatuma yikura mu bukene kuko yatangiye kujya agurisha amagi.

Ati 'Uretse amagi nagurishije, nanagurishije inkoko z'isake zari zirimo nguramo izindi nkoko nto ntangira kuzorora. Ubu iyo zikuze ndazigurisha nkagura izindi, navuga ko byatumye niteza imbere kuko nibura ntashobora kuburamo inyungu iza yunganira ya fumbire mba nabonye na ya magi.''

Narayisabye Sarah w'imyaka 29 utuye mu Mudugudu wa Rwatana mu Kagari ka Mbogo mu Murenge wa Gikonko, wahawe ibibwana bibiri biza gukura arabigurisha atangira umushinga wo korora ingurube zitanga inyama.

Kuri ubu uyu mugore yakuyemo resitora kandi iwe uhasanga izindi ngurube nyinshi aba yoroye arindiriye ko zikura ngo azigurishe.

Nteziryayo Pascal na Manishimwe Alice batuye mu Mudugudu Kivugiza mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Gishubi, bavuze ko bahawe inkoko 10 bazibyazamo inka n'andi matungi magufi. Izi nkoko bahawe kandi zatumye bava mu makimbirane kuko babonye ibyo bahugiraho babasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Denyze Dusabe, yavuze ko amatungo yatanzwe arimo ingurube, inkoko n'ihene byabafashije mu guherekeza imiryango myinshi mu kwikura mu bukene, binafasha imiryango yari iri mu makimbirane kuyavamo kuko abenshi babonye ibyo bahugiraho.

Ati 'Imiryango yabonye inkoko nta kibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana iba igifite, ingurube aho ziri barungutse banoroza n'abandi ku buryo bagenda bafashanya mu kwikura mu bukene, ababonye ihene nabo ni uko kuko zabafashije kwikura mu bukene.''

Visi Meya yavuze ko aya matungo magufi yagabanyije amakimbirane yo mu miryango kuko yatumye babasha kubona amafaranga, abandi babasha kuyahugiraho ku buryo babonye imirimo, yavuze ko kuri ubu basigaye babahuza n'amasoko abagurira ku giciro cyiza ari nabyo bituma babona amafaranga menshi akabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Denyze Dusabe, yavuze ko amatungo yatanzwe arimo ingurube, inkoko n'ihene byabafashije mu guherekeza imiryango myinshi mu kwikura mu bukene
Narayisabye Sarah yasobanuye uburyo amatungo magufi yamufashije kwiteza imbere
Ingurube ni rimwe mu matungo magufi yatanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ubuhamya-bw-imiryango-irenga-2000-yikuye-mu-bukene-ibikesha-amatungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)