Kuri uyu wa Kane ku isaha ya Saa Yine, mu mujyi wa Bukavu hari inama yahuje abayobozi ba AFC/M23 n'abaturage mu rwego rwo kubahumuriza no kubaha umurongo ngenderwaho kuri ubu buyobozi bushya dore ko igice cya Kivu haba iy'Amajyaruguru cyangwa Amajyepfo byose biri mu maboko ya AFC/M23.
Mu gihe inama yari irimo igana ku musozo, harashwe ibisasu bibiri mu baturage bose bakwira umushwaro ariko bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 barimo Coroneille Nanga na Bisiimwa bari bamaze gusohoka.
Amakuru dukesha BBC, ni uko abantu barenga batanu bahise bahasiga ubuzima ndetse abandi benshi barakomereka gusa imibare irakomeza kwiyongera kuko n'umunyamakuru wabonye abo nawe yariho yiruka ajya kwihisha.
Muri iyi nama yari yahuje abaturage ba Bukavu barenga 10,000 bakoraniye ahazwi nka Place du 24, Coroneille Nanga yatangaje ko gahunda yo gukomeza kwagura ibice bafashe bikomeza ndetse mu minsi mike barafata imijyi ya Uvira na Fizi.
Bertrad Bisiimwa wungirije Coroneille Nanga, yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari 'Ibikorwa by'ubwicanyi bwa Perezida Tshisekedi.'
Kugeza aka kanya, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwigeze buvuga kuri iki gitero dore ko Coroneille Nanga yari amaze kwizeza abatuye i Bukavu ko mu masaha 48 baraba bamaze guhabwa abayobozi bashya.
Uyu munsi, abinjiye muri iyi nama ntabwo bari basatswe ku rwego rwo hejuru nk'uko inama ya mbere yabereye i Goma.