Muhanga: Inkuba yakubise umugore n'umwana we, umwe ahita apfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Uyu mubyeyi Nikuze Phoibe, amakuru avuga ko ubwo yavaga guhinga nyuma ya saa sita, yagiye mu gikoni gutegurira umwana we amafunguro, ari bwo haguye imvura itari nyinshi, maze abatuye muri ako gace bumva inkuba irakubise, banababwira ko ikubise Nikuze Phoibe n'umwana we.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mugabo Gilbert, yemereye IGIHE iby'iyi nkuru, avuga ko uwo mubyeyi yapfuye na ho umwana we akaba arwariye i Kabgayi.

Ati "Yego, uwitwa Nikuze Phoibe w'imyaka 23 ndetse n'umwana we w'imyaka ibiri bakubiswe n'inkuba kuri iki gicamunsi, bombi bahita batabarwa bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Kabgayi, bagezeyo basanga Nikuze yitabye Imana, na ho umwana we bamushyira mu bitaro, ubu ari kwitabwaho n'abaganga.'

Akarere ka Muhanga, mu mirenge yegereye Nyabarongo no mu bice bya Ndiza, ukambuka mu turere twa Ngororero na Karongi, na ho hari mu bice bikunze kwibasirwa n'inkuba, abaturage bakaba bagirwa inama yo kuzirinda, dore ko turi kwerekeza muri Gashyantare, ukwezi gukunze kurangwamo imvura n'inkuba cyane.

Inkuba yakubise umugore n'umwana we w'imyaka ibiri, umugore ahita yitaba Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-inkuba-yakubise-umugore-n-umwana-we-umwe-ahita-apfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, June 2025