
Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1994, utanga inkunga y'ibiribwa n'ubuvuzi bw'ibanze n'ibikoresho nkenerwa ku baturage bari bakuwe mu byabo.
Nyuma y'aho World Vision yagize uruhare mu kubaka no gusana amacumbi yari yasenywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, inakomerezaho muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge n'isanamitima.
Mu 2000 ni bwo uyu muryango waje kwinjira no mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw'uburezi binyuze mu gufasha abana b'impfubyi kwiga no kugira uruhare mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo nk'amazi, kubaka imidugudu, amavuriro, amashuri, udukiriro n'ibyumba by'ikoranabuhanga (ICT centers), inzu zo kurwanya imirire mibi (nutrition centers) n'ibindi.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 30 umaze, ku wa 3 Ukuboza 2024, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu mu ngeri zinyuranye.
Ati 'World Vision yaje gufasha mu iterambere by'umwihariko muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo dufatanya mu gutanga amazi meza no mu bijyanye n'isuku n'isukura kandi ni ibintu twishimira cyane ko n'imbere bizadufasha kugeza amazi meza kuri benshi, amashuri n'amavuriro n'ibindi.'
Yagaragaje ko muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu, igihugu cyiteze byinshi ku miryango itari iya Leta mu kuyishyira mu bikorwa.
Yavuze ko kuba World Vision imaze gushora arenga miliyoni 625$ ari amafaranga menshi kandi byagize impinduka nziza ku baturage.
Ati 'Kuba mumaze gushora arenga miliyoni 625$ ni ikintu gikomeye, ni amafaranga menshi mu mibare ariko biba akarusho ku mpinduka zigaragaza zagiye zibaho nk'uko abaturage babitangamo ubuhamya.'
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'uyu muryango mu rugendo rwo guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange.
Ati 'Guhera mu 1994 turi guharanira kongera kubaka icyizere, dukomeza no guteza imbere imiryango, haba mu bikorwa by'iterambere no mu guhangana n'ibibazo by'ubutabazi ku bagirwaho ingaruka n'ibiza no gufasha impunzi."
"Ibi twabigezeho binyuze mu burezi, kurengera umwana, ubuzima, isuku n'isukura, kongera ubushobozi bwo kwigira, iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, kurengera no kubungabunga ibidukikije n'ibindi. Uru rugendo ni ikimenyetso cy'imbaraga zituruka ku bufatanye n'intego dusangiye.'
Yakomeje agira ati 'Uyu munsi, twishimiye kugaragaza bimwe mu byagezweho. Mu myaka 30 ishize, hashowe asaga miliyoni 625 z'amadolari ya Amerika mu kuzamura imibereho myiza y'abana n'imiryango yabo mu Rwanda.'
Yeshimangiye ko biteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda by'umwihariko mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2.
Perezida wa World Vision, Andrew Morley, yagaragaje ko nyuma y'urugendo rw'imyaka 30, biteguye gukomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo.
Ku rundi ruhande kandi Umuyobozi wa World Vision mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Liliane Dodzo, yemeje ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere kandi gikwiye kureberwaho n'amahanga mu kwishakamo ibisubizo.
Abaturage barashima
Bamwe mu baturage bafashijwe na World Vision mu bihe bitandukanye, baragaragaza ko bishimira ko yabakuye mu bwigunge.
Mukaruhaba Valerie ati "Ntimwabona ibyishimo dufite, mbere twajyaga kwivuza i Bungwe ukaba wahagenda nk'amasaha abiri kandi niho n'amashuri yabaga ku buryo hari abana bagendaga bakaruha rimwe na rimwe bakagarukira mu nzira.'
Hagenimana Thacien yagize ati "Twari turiho mu buzima bugoranye ariko ubu bagiye kutwegereza ishuri n'ivuriro, twari tubikeneye ku buryo n'abana bataga ishuri bagiye kujya baza kwiga hafi, abarwayi bivurize hafi ntawe uzongera kurembera mu rugo.'
Abahawe amazi bashima ko bakikijwe kuvoma ibirohwa mu gihe hari n'abafashijwe kwikura mu bukene.
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Iterambere cy'Abanya-Koreya mu Rwanda, KOICA, Yóo jee Hyun, yavuze nk'abafatanyabikorwa ba World Vision, urugendo rw'imyaka 30 rwabaye intangarugero kandi rutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi w'Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yasabye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bikibangamiye imibereho y'abaturage.

















Amafoto: Rusa Prince