Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ubwo iyi gahunda yamurikwaga ku mugaragaro.
Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Banki Nkuru y'u Rwanda, Access to Finance Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.
Jean Bosco Iyacu yavuze ko mu gutegura iyi gahunda hifashishijwe impuguke zakoze kuri gahunda nk'iyi yo muri Singapore, nka kimwe mu bihugu bireberwaho kandi bikomeje gutera imbere ubutitsa by'umwihariko mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki no mu bigo by'imari.
Ati 'Ku bantu bari muri uru rwego by'umwihariko mu batanga serivisi zo kwishyurana no gutanga inguzanyo. Ni ingenzi ko mumenya uburyo bwa eKash. Bugira API ifunguriye buri wese bukwemerera guhuza imikoranire.'
Mu gihe wakihuza nabwo waba wihuje n'urwego rwose mu buryo bworoshye bikagabanya umwanya n'ikiguzi. Ubushize nabonye bukoreshwa n'abarenga miliyoni 4.'
Yakomeje agira ati 'Hari uwambajije niba Ihuriro ry'Abikorera muri FinTech ribaho mubwira ko rihari. Ni byiza ko tubaba hafi, tukabafasha mu buryo bushoboka kugira ngo bagere ku byo twese twifuza.'
Iyi gahunda ifite intego yo gukurura ishoramari rya miliyoni 200$, guhanga imirimo mishya igera ku 7.500 no kongera ibigo bitanga serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga mu by'imari bikagera kuri 300 mu 2029, bivuye kuri 75 mu 2021.
Ibi bivuze ko ibi bigo bizajya byiyongera ku rugero rwa 30% buri mwaka.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze to izi ntego zagutse cyane ariko bishoboka kuzigeraho.
Ati 'Uyu munsi urerekana intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwimakaza ikoranabuhanga. Iyi gahunda ntisobanuye politiki gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'ubushake bwacu bwo guharanira ko u Rwanda ruba ihuriro rikomeye ry'ibigo bya fintech muri Afurika.'
'Uhereye ku bigo bitatu byari byanditse muri uru rwego mu mwaka wa 2014, ubu dufite ibigo bya fintech birenga 75 bikorera mu gihugu, bifasha abarenga miliyoni eshatu. Uku gukura kwagize uruhare mu kuzamura igipimo cy'abagerwaho na serivisi z'imari, kiva kuri 93% mu 2020 kikagera kuri 96% uyu munsi.'
Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda byavuye kuri bine mu 2014 bigera kuri 26 mu 2024.
Birindwi muri byo bitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga [e-money issuers] mu gihe 19 byibanda ku guhuza ibikorwa byo kwishyurana [payment aggregators].
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko nka minisiteri, bazashyira imbere gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda, hagamijwe gushimangira ko u Rwanda rushobora gukoresha neza ikoranabuhanga rishya mu kuzamura serivisi z'imari.
Ati 'Ariko kandi, [ikoranabuhanga] rizana n'ibyago bishya ku buryo bisaba kwitonderwa hagakorwa igenzura rishingiye ku gushyira imbere umutekano n'uburenganzira bw'abashoramari hagamijwe iterambere rirambye.'
'Ndabibutsa kandi ko intsinzi y'iyi gahunda izashingira ku gufatanya hagati y'inzego za Leta n'iz'abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abahanga udushya.'
'Turashishikariza abarebwa n'iyi gahunda bose kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa no kugenzura ko intego zayo zigerwaho nk'uko byagenwe.'
Amafoto: Kasiro Claude