Nyuma yo gusoza amasomo muri Amerika, Ange Ri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa atangaje ibi nyuma y'iminsi mike, agaragaje ko yageze ku nzozi ze akabasha gusoza amasomo y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) yakuye muri Hope College iherereye mu Mujyi wa Holland muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kurangiza urugendo rw'amasomo yari amazeho imyaka ine. Yigaga ibijyanye na 'Etude d'invironment,' 'Sociology' na 'Global Studies'.

Yahisemo kwiga aya masomo 'kubera ko ari ibintu nkunda, kandi byose biruzuzanya'. Ati "Nko kwiga 'Sociology' nahoze ndi umuntu wibaza ngo kuki uyu muntu adafite inkweto uyu nguyu akaba afite imodoka ya Lamborghini kandi bose bari mu gihugu kimwe, kandi bose bakora uko bashoboye? Nshaka kumva uko sosiyete igufata n'uko nawe uyifata."

Amasomo ya 'Global Studies' akubiyemo ibijyanye n'indimi ndetse n'ubwanditsi, ni mu gihe 'Etude d'invironment' ijyanye no kumenya imihindagurikire y'ikirere.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko rwari urugendo rutoroshye ariko rwashobotse. Rita yashimye Imana 'ku bwa buri kimwe', kandi yishimira inshuti yungutse muri uru rugendo kuko 'ari kimwe mu byiza nagezeho birenze izi mpamyabumenyi nahawe'.

Preciandre usanzwe ari umujyanama we yabwiye InyaRwanda, ko nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza bagiye gukomeza urugendo rw'umuziki, kuko ubwo yari ku ntebe y'ishuri hari indirimbo bagiye bakora.

Ni Album avuga ko yihariye mu rugendo rw'uyu mukobwa, kuko izumvikanisha uburyo yari amaze igihe atyaza inganzo ye. Avuga ko iriho indirimbo 7 kandi zatunganyijwe na ba Producer icyenda bakomeye mu Rwanda.

Izi ndirimbo zakozwe n'abarimo Producer Flyest, KennyVibe, Madebeats, Santana Sauce, Ayoo Rash, Bob Pro, Eloi El, Motif on Beat ndetse na idalimanzi.

Preciandre yavuze ko buri ndirimbo igize iyi Album izajya isohokana n'amashusho, kandi bakoranye na Cedric mu bijyanye no kuzitunganya. Rita Ange Kagaju asanzwe abarizwa muri Label ya IDA Records' ya Preciandre ari nayo yashoye imari mu ikorwa ry'iyi ndirimbo (Executif Producer).

Uyu mugabo avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza ku mugaragaro amazina y'indirimbo zigize Album. Ati "Twahisemo ko amazina y'izi ndirimbo azatangazwa mu gihe kiri imbere ndetse wenda n'abahanzi bakoranye mu rwego rwo gutera abantu amatsiko. Album twayise 'Volume' kandi amashusho yayo azagenda hajya hanze  mu gihe kiri imbere, turashimira cyane Cedric wadufashije."

Rita Ange Kagaju yaherukaga gusohora Album ya mbere yise 'Sweet Thunder' iriho indirimbo 16, zakozwe na ba Producer batandukanye barimo Flyest Music, Danybeat, Madebeat, Motif, Pastor P, Bob Pro, Eloi El, Nilan, Kenny Pro, Kevin Klein, Jumper Kuller, Babu, Idalimanzi n'abandi.


Rita Ange Kagaju yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya kabiri yise 'Volume'


Ange aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Kagaju yagaragaje ko kuri Album ye ya kabiri yifashishijeho aba Producer Icyenda




KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM 'SWEET THUNDER' YA ANGE RITA KAGAJU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145964/nyuma-yo-gusoza-amasomo-muri-amerika-ange-rita-kagaju-yifashishije-aba-producer-icyenda-ku-145964.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)