Muri APR FC hagiye kunyuzwamo umweyo! APR FC igiye kwirukana abakinnyi 10 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ifite gahunda yo gutandukana n'abakinnyi 10 basanzwe bayikinira gusa aba ntibarimo abanyamahanga bayo batandatu yaguze ubwo uyu mwaka wa shampiyona watangiraga.

Muri aba bakinnyi harimo Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Ndikumana Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Biravugwa ko na Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, we ngo yaba yarasabye kuba yakwishakira indi kipe.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n'abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y'igihugu ya Tanzania n'u Burundi.



Source : https://yegob.rw/muri-apr-fc-hagiye-kunyuzwamo-umweyo-apr-fc-igiye-kwirukana-abakinnyi-10/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)