Imyigaragambyo yamagana Israel ikomeje guca ibintu muri kaminuza zo muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Impamvu ni uko uku kwezi guhuriranye n'ibihe bikomeye by'imyigaragambyo y'abanyeshuri, iri kwamagana intambara Israel ihanganyemo na Hamas, intambara iri kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'Abanya-Palestine batuye muri Gaza.

BBC itangaza ko nibura imyigaragambyo irenga 140 yabaye muri Leta 45 zo muri Amerika, kandi yose ikabera mu mashuri makuru na za kaminuza.

Aba banyeshuri bari kwifatanya na Palestine iri guca muri ibi bihe bikomeye, ari nako yamagana Israel. Mu rwego rwo kugaragaza agahinda kabo, aba banyeshuri bari gukora imyigaragambyo karundura muri kaminuza zabo, ibiri kugira ingaruka ku myiteguro yo gusoza amashuri iteganyijwe vuba aha muri kaminuza nyinshi.

Polisi yakunze kwitabazwa mu guhangana n'iyi myigaragambyo, ndetse abarenga 100 bamaze gutabwa muri yombi, icyakora ibi ntibihagije mu gukemura iki kibazo kuko aba banyeshuri bakomeje kurya karungu.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bari gutegura uburyo bazakomeza kwigaragambya muri ibi bihe, imwe mu migambi bafite ikaba irimo kuzasohoka mu birori byo gosoza amasomo yabo, cyangwa se bakavuza induru mu gihe hazaba hari gutambutswa imbwirwaruhame zitandukanye.

Abanyeshuri bariye karungu bamagana ibikorwa bya Israel mu ntambara iri guca ibintu muri Gaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyigaragambyo-yamagana-israel-ikomeje-guca-ibintu-muri-kaminuza-zo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, June 2025