Premier League: Arsenal yanze gusiga Liverpoo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo muri shampiyona y'ikiciro cyambere mu Bwongereza hakomezaga gukinwa imikino yo ku munsi wa 32.

Saa kumi nimwe n'iminota 30, kuri Emirates Stadium Arsenal yari yakiriye Aston villa.

Umukino watangiye ikipe ya Arsenal ariyo iri hejuru ihererekanya umupira neza nk'ibisanzwe gusa kugera imbere y'izamu bikayigora.

Ku munota wa 12 uwitwa Leandro Trossard yihambuye ishoti riremeye gusa Emiliano Martinez akora akazi gakomeye arikuramo.

Ba myugariro ba Aston villa bihagazeho bakomeza gukuraho gusa na barutahizamu bayo bakabona amahirwe nkaho Ollie Watkins yari yiherewe umupira na Maghalaes gusa arekuye ishoti rikubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 40 Arsenal yongeye kurata igitego cyabazwe ku ishoti Gabriel Jesus yararekuye gusa umunyezamu wa Aston villa arikuramo. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe y'abarashi n'ubundi yaje ikomeza kwatsa umuriro imbere.

Ku munota wa 61 Youri Tielemans yarekuye ishoti ryashoboroga kuvamo igitego nyuma yo kwambura umupira Ben White gusa kubw'amahirwe macye umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu.

Kuwa 84 Leon Bailey yatsinze igitego cya 1 cya Aston villa ku mupira yarahawe na Lucas Digne.

Nyuma yo gutsindwa igitego abakinnyi ba Arsenal bose bahise bazamuka bajya gushaka uko bishyura bituma Ollie Waktins abona umupira awuhawe na Youri Tielemans azamuka yiruka aterekamo igitego cya 2.

Umukino warangiye Aston villa itsinze ibitego 2-0, Arsenal amahirwe yarifite yo kwegukana igikombe atangira kuyoyoka kubera ko yahise ijya kumwanya wa 2 n'amanota 71.

Undi mukino wabaye ni uwo Liverpool yatsindwagamo na Crystal Palace igitego 1 -0 cyatsinzwe na Eberechi Eze ku munota wa 31 ahawe umupira na Tyrick Mictchell. Ibi byatumye Liverpool ihita ijya kumwanya wa 3 n'amanota 31.

Nyuma yuko aya makipe yombi atsinzwe byahise bituma Manchester City ifata umwanya wa mbere n'amanota 73.


Ollie Waktins yishimira igitego 


Leon Bailey nyuma yo gufungura amazamu,ni uko yishimye





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141902/premier-league-arsenal-yanze-gusiga-liverpool-141902.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)