Cte dIvoire: Ibyaranze gutangiza iserukiram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, nibwo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira, nk'Umushyitsi w'Icyubahiro, Isoko Mpuzamamahanga ryo guteza imbere ubuhanzi muri Afurika rizwi nka 'Marché des Arts du Spectacle d'Abidjan (MASA)'.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, bizasozwa kuya 20 Mata 2024. Byabereye ahantu hagenewe kwakira ibitaramo n'ibirori by'umuco hitwa Treichville Palace of Culture yakira abantu barenga 9400.

Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire Robert Beugré Mambé. Mu ijambo rye, yavuze ko 'Côte d'Ivoire ihaye ikaze buri wese witabiriye iri serukiramuco' kandi ko iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika n'abandi bashaka kumenya ibyiza bitatse iki gihugu, uhereye ku buhanzi n'ubugeni'.

Yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye byubakiye ku buhanzi, imbyino, kugaragaza imico y'ibihugu bitandukanye n'ibindi.

Minisitiri Ushinzwe Umuco wa Côte d'Ivoire, Françoise Remarck yashimye Guverinoma y'iki gihugu ku bwo 'kudutera inkunga no kudushyigikira iri serukiramuco rigashoboka'.

Yavuze ko afite icyizere cy'uko mu gihe cy'icyumweru iri serukiramuco rigiye kumara rizaba 'umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bantu banyuranye'.

Uyu muyobozi yavuze ko iri serukiramuco rikwiye gufasha benshi guhanga ibishya, imikoranire yagutse, gufatanya mu bikorwa binyuranye hagamijwe guteza imbere umugabane wa Afurika.

U Rwanda rwatumiwe muri iri serukiramuco nk'umushyitsi w'icyubahiro. Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu buhanzi n'umuco u Rwanda rwongeye kwiyubaka, rushyira imbere gahunda z'iterambere n'ubumwe n'ubwiyunge.

Ni mu gihe, Visi- Perezida Ushinzwe Umuco na Siporo wa Korea, Bwana Jeon Byung Geuk yavuze ko afite icyizere cy'uko umubano w'ibihugu byombi uzakomeza kuba mwiza kurushaho.

Iri serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe rihuje abahanzi barenga 800 bazagaragaza ibikorwa by'abo mu gihe cy'iminsi.

Ribaye igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma yo kwakira imikino ya CAN 2023.

Uretse Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye gufungura iri serukiramuco, abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo bataramiye abaryitabiriye.

Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, aherutse kuvuga ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'


Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza Iserukiramuco 'Marché des Arts et Spectacles Africains'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yagaragaje ubuhanzi n'umuco bwagize uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141898/cote-divoire-ibyaranze-gutangiza-iserukiramuco-ryubuhanzi-ryasusurikijwe-nitorero-urukerer-141898.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)