Platini P yakomoje ku bintu atahuzaga na TMC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro "Baba Xperience", Platini P aganira na Phil Peter yavuze ko yahuye bwa mbere na TMC bakiri bato ubwo biteguraga kujya kwiga mu Indatwa n'Inkesha [Groupe Officielle de Butare].

Aha ni naho yahereye ahishura ko izina Dream Boyz barihawe na Mike Karangwa na Ally Soudy, TMC akarishyigikira ariko we yari yahisemo The Melodies ariko na none kuko hari hagezweho ibintu bya Boyz yumva birajyanye.

Avuga ku guhura na TMC, Platini P yagize ati' Nigishijwe na mukuru we mu mashuri abanza yari anzi yumva amakuru ko natsinze kandi nzajya kwiga muri Groupe Officielle baza kundeba nyuma twaje guhura rero arambwira ngo nasoza kwiga mu wa gatandatu azahita atangira umuziki.'

Uyu mugabo avuga ko mu bintu byamushenguye umutima kuri iri itsinda ari uko igihe cyageze bagatandukana mu gihe we atibonaga ataba muri iri tsinda.

Ati'Gutandukana kwacu ndabizi ko buri kimwe kigira iherezo ariko birababaza kuba iyo Dream Boyz itakibasha gukomeza.'

Dream Boyz itsinda ryatanze ibyishimo mu bihe byaryo 

Mu bintu atajya yibagirwa kandi bigaragaza ko bari abantu bakora kandi bagera ku cyo biyemeje, yavuze kuri PGGSS anifuza ko yazagaruka ati'Turi mu bantu bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma inshuro nyinshi duhora ku mwamba tuyitwara ku nshuro ya Karindwi nyuma y'imyaka itandatu.'

Ageze ku ruhande rw'ibintu atajyaga ahuza na TMC yavuze ko bitari byinshi, ati'Nkunda Cristiano Ronaldo undi agakunda Messi icyo cyo ntabwo twari kuzigera tugihurizaho n'ubu.'

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda yavuze ko bambara bitandukanye, "guhuriza ku mwenda ni ikintu cyari kugorana.'

Yavuze ko izina Baba rifite isoko kuri Devy Denko kubera yarikoresheje kenshi barimo bakora Veronika amusaba ko yakwegera uruvugiro bagafata amajwi.

Yavuze ko muri 2020 ari bwo yamenye ko urugendo rwabo rwageze ku musozo ati'Muri Gashyantare 2020 ni bwo namenye ko byarangiye inshuti yanjye yambwiye ko byarangiye afite gahunda yo kujya kwiga.'

Dream Boyz, gutandukana kwayo Platini P yagaragaje ahanini ko byavuye ku kuba TMC yarafashe umwanzuro kujya kwiga hanze

Platini P uzakorera igitaramo muri Camp Kigali kuwa 30 Werurwe 2024 akaba amaze gutangaza Nel Ngabo mu bazamufasha, yatangaje ko azakomeza kugenda atangaza abahanzi basigaye buri cyumweru gusa abenshi ni abo mu Rwanda bazamufasha ariko harimo n'abo hanze.

Iki gitaramo gisobanura urugendo rw'umuziki Platini P yanyuzemo mu muziki yaba aba muri Dream Boyz anongera kwiyubaka nk'umuhanzi ku giti cye.

Kwinjira bizaba ari ibihumbi 5Frw ahasanzwe, ibihumbi 10Frw mu myanya y'icyubahiro n'ibihumbi 200Frw ku meza.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BABA XPERIENCE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140462/platini-p-yakomoje-ku-bintu-atahuzaga-na-tmc-byagejeje-ku-ndunduro-ya-dream-boyz-video-140462.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)