Police FC irahundura amateka ifite kuri APR FC? AS Kigali yo yaba iri bwihorerera kuri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Police FC mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari, ni mu gihe mu bagore ugomba guhuza abakeba AS Kigali na Rayon Sports.

Buri tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Intwari z'u Rwanda, kuri iyi nshuro ni umunsi wizihizwa ku nshuro ya 30.

Ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), hateguwe irushanwa ry'umupia w'amaguru ryahuje amakipe 4 ya mbere muri shampiyona aho APR FC na Police FC ari zo zahuriye ku mukino wa nyuma, mu bagore ni Rayon na AS Kigali.

Imikino ya nyuma ikaba iri bukinwe uyu munsi aho habanza umukino wa nyuma mu bagore ugomba guhuza amakipe y'abakeba Rayon Sports na AS Kigali saa 15h.

Ni umukino utegerejwe na benshi kuko uheruka kubahuza muri shampiyona Rayon Sports yabatsinze 2-1 ariko AS Kigali itaha ikubita agatoki ku kandi.

Uyu munsi Abanyamujyi bafite gahunda yo kwihorera bakayitwara igikombe, ni mu gihe Rayon Sports na yo yiteguye kuba yabatsinda ikegukana igikombe.

Nyuma y'uyu mukino saa 18h00' harahita hakuikiraho umukino karundura ugomba guhuza APR FC na Police FC.

Ni umukino benshi bategereje kureba niba Police FC ishoboa guhindura amateka mabi ifite kuri APR FC cyane ko kuva muri 2015 aya makipe amaze guhura inshuro 19 ariko Police FC ikaba yatsinzemo imikino 2 gusa banganyamo imikino 7 ni mu gihe APR FC yatsinzemo imikino 10.

Police FC iheruka gutsinda APR FC tariki ya 22 Mata 2023 mu mukino wa shampiyona ya 2022-23 aho yayitsinze 2-1, indi nshuro yahurukaga kuyitsinda ni muri 2019 ubwo yayitsindaga 1-0 mu mukino w'umwanya wa 3 mu gikombe cy'Agaciro.

Muri izo nshuro zose 19, imikino 3 yonyine ni yo itarabonetsemo igitego, mu gikombe cy'Amahoro cya 2015 na 2018 ndetse n'umukino ubanza wa shampiyona ya 2017-18.

Imikino yose ikaba imaze kubonekamo ibitego 31, APR FC yinjije ibitego 23 mu izamu ya Police FC ni mu gihe yo yatsinze ibitego 8 gusa.

Ikipe iza kwegukana iri rushanwa irahabwa miliyoni 6 Frw, iya kabiri ihabwe 3 Frw mu cyiciro cy'abagabo, mu bagore ari miliyoni 4 Frw na miliyoni 2Frw ku yabaye iya kabiri.

Rayon Sports WFC na AS Kigali ni zo zibanza mu kibuga
Police FC irakina na APR FC mu mukino utoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-irahundura-amateka-ifite-kuri-apr-fc-as-kigali-yo-yaba-iri-bwihorerera-kuri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)