APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa 19, warangiye ikipe ya APR FC igumanye umwanya wa mbere itsinze Musanze FC naho Rayon Sports itsinda Marine ifata umwanya wa Kabiri.

Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kuri kimwe, muri uyu mukino wabereye i Musanze ikipe y'ingabo z'igihugu yatsindiwe na Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Taiba na Fitina Ombolenga.

Gutsinda uyu mukino kwa APR RC byashimangiye kugumana umwanya wa mbere aho kuri ubu ifite amanota 39 ikaba ifite umukino umwe w'ikirarane izahuramo na Marines.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye ifashe umwanya wa Kabiri nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 2-0.

Ni Rayon Sports yatsindiwe na Tuyisenge Arsène na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Charles Bbaale.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye iba ku mwanya wa Kane ifata umwanya wa Kabiri aho yanyuze kuri Musanze FC yari yatsinzwe na APR FC na Police yanganyine na Etincelles 1-1.

Kuri ubu ikipe ga Gikundiro iri ku mwanya wakabiri n'amanotw 34, Musanze ikaza ku mwanya wa Gatatu n'amanota 33 inganya na Police FC.

Uko imikino y'umunsi wa 19 yagenze yose:

Musanze FC 1-3 APR FC

Rayon Sports 2-0 Marines FC

Police FC 1-1 Etincelles FC

Muhazi United 1-2 Amagaju FC

Kiyovu SC 1-1 Gasogi United

Bugesera FC 0-2 Sunrise FC

Etoile de l'Est 0-2 Mukura VS

AS Kigali 1-0 Gorilla FC

The post APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-musanze-ishimangira-umwanya-wa-mbere-rayon-sports-yafashe-umwanya-wa-kabiri-itsinze-marine-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-musanze-ishimangira-umwanya-wa-mbere-rayon-sports-yafashe-umwanya-wa-kabiri-itsinze-marine-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)