Sahabo akomeje kuba inyenyeri, Gitego atangira anyeganyeza inshundura muri Kenya, intsinzi zirarumba ku makipe y'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ikipe ye nshya AFC Leopards yo muri Kenya aheruka gusinyira avuye muri Marines FC yatsinzwe, rutahizamu Gitego Arthur yatangiye neza ayitsindira ibitego 2 mu mukino umwe.

Hakim Sahabo na we mu Bubiligi akomeje kwerekena ko ku myaka 18 ikipe ya Standard de Liège yamwubakiraho, ni nyuma yo gukina umukino wa 2 mu ikipe nkuru kandi iminota 90.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Manishimwe Djabel - USM Khenchela

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 26 Mutarama 2024, USM Khenchela ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria yatsinzwe na Paradou 2-1 mu mukino w'umunsi wa 18, ni umukino Djabel yari ku ntebe y'abasimbura. Nyuma y'umunsi wa 15 iyi kipe ni iya 6 n'amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n'amanota 36.

Kwizera Olivier - Al-Kawkab

Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu w'icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Al Shoalah 3-0. Nyuma y'umunsi wa 20 iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n'amanota 25 ku rutonde ruyobowe na Neom na 42.

Rubanguka Steve - Al Najom

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 27 Mutarama, Al Njoom FC mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia ikinamo umunyarwanda Rubanguka Steve yatsinze Al Nairyah 4-2 mu mukino w'umunsi wa 20. Ubu iyi kipe ni iya 13 n'amanota 22, Neom ya mbere ifite 42.

Ntwari Fiacre - TS Galaxy

Ntwari Fiacre ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yabanje mu izamu rya TS Galaxy inyagiramo NŠ Mura 5-1 mu mukino wa gicuti.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo wakinaga umukino we wa kabiri wa shampiyona muri Standard de Liège nkuru, ku wa Gatanu ntabwo byagenze neza.

Sahabo yabanje mu kibuga ndetse akina iminota 90 mu mukino banganyijemo na Cercle Brugge 1-1.

Nyuma y'umunsi wa 22 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 24, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 52.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w'umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n'ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w'icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na Anderlecht 2-2. Iyi kipe iyoboye urutonde n'amanota 52 nyuma y'umunsi wa 22.

Emeran Noam - Groningen FC

Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yatsinze Jong AZ 4-1 mu mukino w'umunsi wa 23. Emeran yari ku ntebe y'abasimbura ariko ntiyakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n'amanota 38 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 49.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Djihad wa Kryvbas FC muri Ukraine ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 yabanje ku ntebe y'abasimbura mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinzwemo na Viktoria Plzen 3-0.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur uheruka gusinyira AFC Leopards yo muri Kenya, umukino we wa mbere nubwo bawutakaje ariko yabashije kureba mu izamu.

Ni umukino wa gicuti AFC Leopards yatsinzwe na Nairobi Stars ejo hashize ku Cyumweru 3-2. Ibitego 2 byombi bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

Gitego Arthur yatsindiye AFC Leopards ibitego bibiri ku mukino we wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sahabo-akomeje-kuba-inyenyeri-gitego-atangira-anyeganyeza-inshundura-muri-kenya-intsinzi-zirarumba-ku-makipe-y-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)