Ndikumana Danny uburyo yishimiyemo igitego, b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Intwari cyakinwaga kuri iki cyumweru. Muri uyu mukino APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 6 kuri penariti yatewe neza na Danny Ndikumana, ari nawe wari wakoreweho iyo penariti.

Ubwo yajyaga kwishimira igitego, Ndikumana Danny yasanganiye abafana, afata agatoki k'iburyo ajyenda agakubira ku kaboko k'ibumoso, ahasanzwe hambarwa isaha. Danny w'imyaka 23, yakoze ibi inshuro nyinshi arinda agera ku murongo waho ikibuga kirangirira akibikora.

Ese ko buri mukinnyi uburyo yishimiramo igitego buba bufite impamvu, Danny ibyo yakoze byari bishatse kuvuga iki?

Abakinnyi bose ku Isi iyo bishimiye igitego biba bifite impamvu, hari abagaragaza ko umugore we atwite, abagaragaza ko abantu bavuga ko bashaje ariko ntakibazo, abanga kwishima kuko batsinze ikipe bavuyemo ndetse n'ibindi.

Turebe ibihe Danny ariko muri APR FC

Ndikumana Danny niwe mukinnyi waguzwe bwa mbere muri APR FC ubwo yiteguraga uyu mwaka w'imikino, avuye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu Burundi. Uyu musore ntabwo yahiriwe n'uyu mwaka w'imikino, kuko ku munsi w'ejo wari umukino wa kabiri abanje mu kibuga ndetse ahita atsinda igitego.

Ndikumana Danny yatangiye kwereka abafana ba APR FC ikimenyetso cy'igihe, akimara gutera penaliti

Umukino wa mbere yakinnye w'irushanwa, ni ubwo APR FC yatsinda Mukura Victory Sports muri shampiyona igitego 1-0. Danny wemerako atagiriwe ikizere n'abatoza APR FC ifite, avuga ko ari ikibazo cy'igihe ariko buri wese azamenya imikinire ye.

Ikimenyetso yakoze yishimira igitego cya mbere yari atsindiye APR FC, ubusanzwe gikoreshwa umuntu abaza aho igihe kigeze, umuntu yerekana ko igihe kiri kugenda, ari igihe kibura, cyangwa avuga ko igihe ari iki.

Nk'umukinnyi uvuga ko atahawe igihe cyo kwiyerekana mu kibuga, umuntu yavuga ko Danny yashakaga kubwira abafana ba APR FC ko ari ikibazo cy'igihe bazamubona. 

Yakomeje kubibereka kugera abakinnyi bagenzi be bamugezeho 

Danny mbere yo gitera penaliti abakinnyi benshi bari babanje kuyimusaba, ariko afata umwanzuro wo kuyiterera

Danny Ati" Ndihano" 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139135/ndikumana-danny-uburyo-yishimiyemo-igitego-bushatse-kuvuga-iki-amafoto-139135.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)