Manishimwe Djabel yirukanywe n'ikipe yo muri Algeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria yamaze gutangaza ko yatandukanye n'abakinnyi 3 barimo n'umunyarwanda Manishimwe Djabel.

Ni nyuma y'amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

Manishimwe Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera za Nzeri 2023 avuye muri Mukura Victory Sports et Loisir yo mu karere ka Huye mu Magepfo y'u Rwanda.

Kuva yagera muri iyi kipe akaba yarabuze amahirwe yo gukina aho urwego bamwifuzagaho atari rwo bamusanzeho, yahoraga ku ntebe y'abasimbura rimwe na rimwe ntanabonekeho.

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, USM Khenchela yatangaje ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu barimo na Manishimwe Djabel bamwifuriza amahirwe masa aho bazajya, banabashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye.

Ati "Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel (Manishimwe) mu rugendo rwa bo. Burabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w'ikipe."

Aba bakinnyi bakaba batandukanye n'iyi kipe nyuma y'igice kibanza cya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Algeria aho bayisize ku mwanya wa 7 n'amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n'amanota 36.

Manishimwe Djabel yanyuze muri ASEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.

Manishimwe Djabel yamaze kwirukanwa muri USM Khenchela



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yirukanywe-n-ikipe-yo-muri-algeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)