KNC ashobora guhanwa, ntiyemerewe gukura ikipe ye muri shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwemeje ko umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] nta bushobozi afite bwo guhita akura ikipe ye mu irushanwa kandi hari n'ibihano ashobora kuzafatirwa.

Nyuma y'umukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 AS Kigali yatsinzemo Gasogi United 1-0 ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024.

Nyuma y'uyu mukino KNC yavuze ko atakwihanganira gukomeza gushora amafaranga ye mu bintu birimo umwanda ndetse ko nta n'umuntu yagira inama yo kugaruka gushora mu mupira w'u Rwanda.

Uyu mugabo washinjiga abasifuzi kumwiba, yakomeje avuga ko iyi kipe ahise ayisesa itazongera gukina amarushanwa ya FERWAFA.

Ati 'Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."

Ibi byahise bikurikirwa n'ibaruwa isezera yandikiye FERWAFA abamenyesha ko ikipe ye itazongera kwitabira amarushanwa kuko yayisheshe.

Mu kiganiro yahaye Fine fm, umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe yavuze ko iki kibazo kiri muri komisiyo ibishinzwe ariko na none akaba atemerewe gusezera.

Yagize ati 'Ibyo perezida wa Gasogi yavuze n'ibaruwa yanditse bigomba kwigwa na Komisiyo zibishinzwe kugira ngo asubizwe kubera ko kugira ngo ube umunyamuryango hari ibyo usabwa no kuvamo rero hari ibindi biteganywa n'ingingo ya 60 y'amategeko ngengamikorere agenga ishyirahamwe ryacu, iyo umunyamuryango yifuza guhagarika cyangwa gusezera kuko nabyo bigomba gutandukanywa.'

'Hari ugusezera no guhagarika, yasabye kimwe muri ibyo ariko ikintu cya mbere ibyo byombi ntabwo yemerewe kubikora kuko anazamo hari ibyo yakurikije, n'ibi rero byo guhagarika ibikorwa no gusezera nabyo birasabwa. Uvuze ngo sinzitabira ukaba uhagaritse bigira ibihano byabyo ariko iyo usezeye utubahirije ibyo wemeye muri 'club licensing' nabyo bigira ingaruka, ni yo mpamvu urasaba ukemrerwa ariko ukirengera ingaruka z'ibyo ngibyo.'

Yanakomeje avuga ko amagambo yatangaje avuga ko umupira w'u Rwanda urimo umwanda n'akavuyo nabyo biri mu Komisiyo ishinzwe imyitwarire ngo nabyo ibyigeho.

Ati 'Hari Komisiyo ishinzwe imyitwarire igomba kwiga ku munyamuryango n'imyitarire agomba kugira kugera no ku mukinnyi no ku mufana, abantu bose baba bari muri Stade bafite uko bagomba kwitwara, iyo ubyishe iyo Komisiyo igomba guterana, izo komisiyo zose zirimo ziratwigira biriya byabaye uriya munsi.'

Kalisa Adolphe Cammarade kandi yakomeje avuga ko no mu gihe batarasubiza ibaruwa ya KNC, bivuze ko iyi kipe ya Gasogi United igomba gukomeza kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

KNC ashobora gufatirwa ibihano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-ashobora-guhanwa-ntiyemerewe-gukura-ikipe-ye-muri-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)