Kigali Family Night yagarutse! Imiryango igiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuganira ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango, ku nshuro ya kabiri hagiye kubaho umugoroba wahariwe imiryango. Kuri iyi nshuro, abazitabira uyu mugoroba wiswe 'Kigali Family Night,' bazaganirizwa kuri kimwe mu bibazo bitatu bitera amakimbirane mu ngo, icyo kikaba ari imitungo.

Ku nshuro ya mbere, mu baganirije imiryango ndetse n'abandi babashije kwitabira harimo Dr. Muyombo Thomas, Pst. Hortence Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center akaba n'umushoramari ndetse n'umuryango w'icyitegererezo wa Ngarambe.

Kuri ubu mu batumirwa bazaganiriza abazitabira uyu mugoroba uzaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024 harimo, Prof. Alfred Bizoza inzobere mu by'ubukungu kandi akaba asanzwe avuga ku byerekeranye n'umuryango, Couple ya Olivier ndetse na Carine Karangwa, izatanga ubuhamya bw'uko bo bakoresha umutungo w'urugo rwabo, 'kugirango ibiganiro byacu bibe atari ukuvuga amagambo gusa ariko ari no kuvuga ibintu koko bibera mu rugo.'

Agashya gahari ni uko guhera ejo ku isaha y'i saa kumi, hazabaho umwanya munini wo kuganira, abitabiriye bagahabwa umwanya uhagije wo kuvuga ibibari ku mutima, akarusho kandi bakaba baranashyiriweho n'uburyo bwo kubaza ibibazo buborohereza kubaza ibibazo ariko ntihamenyekane ko aribo babibajije.

Hubert Sugira watangije iyi gahunda aganira na InyaRwanda yagize ati: 'Imitungo iteza ibibazo byinshi mu miryango cyane rwose, ariko ubundi ntabwo ariko byari bikwiye. Imwe mu mpamvu rero, iterwa no kugira ubumenyi buke no kuba ibintu by'umutungo abantu babifata nka kirazira, ntibabiganire neza.'

Mu rwego rwo kumara abantu impungenge kandi, yanakomoje ku kibazo kijyanye n'uko ubushize abantu bitabiriye ku kigero cyo hejuru bakaruta ubushobozi bw'icyumba cyari cyateguwe, avuga ko abantu bazitabira ari abahwanye n'umubare wiyandikishije mu gihe cyagenwe gusa.

Kugira ngo hakumirwe iki kibazo hakiri kare kandi, bafatanije ibyumba bibiri kugira ngo hongerwe umubare w'abagomba kwitabira.

Kwinjira muri iyi gahunda cyangwa se uyu mugoroba wiswe 'Kigali Family Night' uzabera kuri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali, ni ukwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu umwe. Watangira kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwa www.kigalifamily.com ari na ho unyura uguze amatike.

Reba hano amwe mu mafoto yaranze "Kigali Family Night Edition 1"


















Biraba biryoshye kuri iki cyumweru muri Kigali Family Night 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139105/kigali-family-night-yagarutse-imiryango-igiye-kongera-guhura-isobanurirwe-byinshi-ku-mutun-139105.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)