Jules Sentore, Credo na Isonga Family bahuriy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, yanditswe igizwemo uruhare na Sentore Athanase, Jules Sentore ndetse na Marcel Ntazinda usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

Amashusho yayo akoze mu buryo bwihariye, kuko yahujwe n'ibikorwa binyuranye by'u Rwanda ndetse n'amashusho atandukanye agaragaza intore z'u Rwanda. Anagaragaza kandi Jules Sentore ari mu ngamba n'izindi ntore.

Jules Sentore yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri munyarwanda ko inzira ikiri ndende mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, ko ntawe ukwiriye kwigira ntibindeba.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu bihangano binyuranye yavuze ati 'Imvo n'imvano y'iyi ndirimbo yaturutse ku gitekerezo cyo kwibutsa abanyarwanda aribo nise 'Basore' muri iyi ndirimbo, nti twibukiranye ko inzira ikiri ndende tudakwiye kwirara, ahubwo icyo buri wese asabwa arusheho gukora neza, maze twubake urwatubyaye.'

Akomeza ati 'Basore bana b'u Rwanda twese, aho turi hose duhuze umutimanama, dufatane urunana, turate Rwanda yacu nziza, maze bityo turusheho kwesa imihigo haba mu mirimo buri wese ashinzwe.'

Jules Sentore avuga ko yahuje imbaraga na Credo na Isonga Family muri iyi ndirimbo, kubera ari abahanzi bafite ubuhanga mu majwi no kuririmba 'byuje ubutore'.

Kuri we, avuga ko 'kubashyigikira (abahanzi) nkakorana nabo nanjye ubwanjye bimpesha ishema'. Ati 'Kandi ndemera neza ko nibakomeza ntibakure murujye bazatera imbere, agatsinda ndabashyigikiye.'

Isonga Family bakoranye indirimbo na Jules Sentore ni itsinda rigizwe n'abakobwa batatu bavukana, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo), Uwineza Liliane (Umukurikira) ndetse na Sabato Clarisse (Umuto muri bo). 

Aba bakobwa bavuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Batangiye umuziki wabo kera ari bato gusa mu 2018 ni bwo batangiye gushyira ahagaragara impano yabo batangira basubiramo indirimbo zo hambere.

Mu 2020 ni bwo batangiye gukorana na 'Umushanana Records' mu gutunganya Album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo 'Rwantambi'

Iyi Album iriho indirimbo zirenga 10 zirimo 'Umupangayi' yabaye iya mbere basohoye. Ntishingiye ku nkuru mpamo, ivuga ku mukobwa wasaye mu nyanja y'urukundo rw'umusore uba ukodesha mu mazu y'iwabo.

Credo wahuje imbaraga na Jules Sentore muri iyi ndirimbo, yinjiye mu muziki akora injyana gakondo, ku mpamvu asobanura ko yashimye kandi anyurwa n'abamubanjirije bakoze/bakora iyi njyana.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera kure, kandi urubyiruko rukibonamo birushijeho indirimbo gakondo abigizemo uruhare. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere kandi afite intego y'uko yazaba amaze gushyira ku isoko Album eshanu.

Gihozo Credo Santos [Gihozo cy'u Rwanda] yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999, avuka mu muryango w'abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana. 

Jules Sentore yashyize hanze indirimbo ye yise 'Basore' ikangurira Abanyarwanda kurinda ibimaze kugerwaho


Credo uherutse gusoza amasomo ya Kaminuza yahuje imbaraga na Jules Sentore muri iyi ndirimbo


Itsinda ry'abakobwa 'Isonga Family' ryaririmbye muri iyi ndirimbo ibwira buri munyarwanda kugira uruhare mu rugendo rw'amateka

KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'BASORE' YA JULES SENTORE, CREDO NA ISONGA FAMILY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139093/jules-sentore-credo-na-isonga-family-bahuriye-mu-ndirimbo-ku-kubaka-u-rwanda-video-139093.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)