"Iyo akanze akanyenyeri, n'abasifuzi barakabona" Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel yahishuye ko hari amakipe mu Rwanda ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yahishuye ko hari amakipe ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi nk'imwe mu mpamvu ituma habaho imisifurire itavugwaho rumwe muri ruhago Nyarwanda.

Nk'uko tubikesha Igihe, Rugangura yagize ati 'Hari n'abasifuzi baba ku rutonde rw'abakozi bahembwa n'amakipe 'payroll' ku kwezi. Iyo amakipe akanze akanyenyeri, n'abasifuzi barakabona.'

Axel yirinze kuvuga ikipe runaka ibikora, gusa avuga ko ayo makipe asanzwe muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kicyiciro cya mbere.



Source : https://yegob.rw/iyo-akanze-akanyenyeri-nabasifuzi-barakabona-umunyamakuru-wa-rba-rugangura-axel-yahishuye-ko-hari-amakipe-mu-rwanda-ahemba-abasifuzi-umushahara-ku-kwezi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)