Hagaragaye gihamya ko Imbonerakure z'i Burundi nazo zinjiye mu rugamba rwo guhashya M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko mu minsi ishize, hari urubyiruko rusanzwe rushamikiye ku Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk'Imbonerakure rusoje imyitozo, aho byavugwaga ko rugiye koherezwa mu rugamba rwo guhangana na M23.

Amakuru ava muri Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo z'u Burundi zo zimaze iminsi zifatanya na FARDC na FDLR, ubu ziri gufashwa n'Imbonerakure.

Uwashyize hanze amakuru, yavuze ko Abanyamulenge batuye muri ibi bice biri kuberamo imirwano, bemeje ko urwo rubyiruko rw'Abarundi rwamaze kwifatanya n'Igisirikare cyabo.

Mu butumwa bwatanzwe n'umwe usanzwe akurikiranira hafi iyi mirwano, witwa Mugenzi Felix ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati 'Dore ifoto y'abasirikare b'u Burundi bari kwisuganyiriza muri Kivu y'Epfo. Abanyamulenge bemeje uruhare bw'igisirikare cy'u Burundi n'Imbonerakure, bari kurwana ku ruhande rumwe na Mai-Mai na FDLR, mu bitero biherutse kugabwa mu bice bitandukanye.'

Uyu kandi yanagaragaje ifoto y'abarwanyi batonze umurongo, bagaragara nk'abikoreye imizigo ndetse n'intwaro.

Ni mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi utabaza, uvuga ko uruhande bahanganye rukomeje kwica inzirakarengane z'Abasivile, rukoresheje imbunda za rutura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hagaragaye-gihamya-ko-Imbonerakure-z-i-Burundi-nazo-zinjiye-mu-rugamba-rwo-guhashya-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)