CP John Bosco Kabera yateguje ibihano ibigo byigenda bicunga umutekano nibidakosora amakosa byagaragaweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP John Bosco Kabera yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama, mu nama yahuje Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Polisi y'u Rwanda n'abahagarariye ibigo byigenga bicunga umutekano.

Muri iyi nama yari igamije kwigira hamwe uko havugururwa imikorere hubahirizwa amategeko agenga umurimo, hagarutswe ku cyegeranyo cy'ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by'abikorera bicunga umutekano hagati ya tariki 9-10 Ukwakira 2023, ku bufatanye bwa Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo na Polisi y'u Rwanda, aho byagaragaye ko hari ibitubahirizwa bigomba gukosorwa.

Ubugenzuzi bwakozwe bwibanze ku ngingo 17 z'ibanze zirebana n'umurimo zirimo amasezerano y'akazi, gutanga ubwiteganyirize bw'abakozi, imishahara y'abakozi, umushahara ujyanye n'akazi, amasaha y'akazi, ubwishingizi mu kwivuza, ikiruhuko cya buri mwaka, ikiruhuko cyo kubyara n'igihe cyo konsa, ikiruhuko cy'umwana, gukoresha amasaha y'ikirenga n'umushahara umwe ku bakora umurimo ufite agaciro kamwe n'ibindi.

Nk'uko raporo ibigaragaza, 79.2% gusa by'abakozi bo mu bigo 16 byigenga, nibo bafite amasezerano y'akazi. Byagaragaye ko ibigo bitatu bitatanze amasezerano y'akazi ku bakozi babyo, mu gihe 91.8% by'abakozi b'ibigo byose hamwe ari bo bafite ubwishingizi butangwa n'Ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Ibindi bigo bitatu muri 16 byishyura umushahara w'abakozi mu ntoki naho ibigo bine byonyine bikaba ari byo byagaragaje ko bitangira abakozi ubwisungane mu kwivuza.

Gukata umushahara w'abakozi mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gutinda kwishyura umushahara, kudatanga ikiruhuko cy'umwaka, ikiruhuko cyo kubyara, gukora amasaha y'ikirenga adahemberwa no kutagira amategeko n'amabwiriza agenga imikorere y'ibigo biri mu bibazo byagaragaye muri raporo.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w'ibikorwa remezo n'ibigo by'abikorera bishinzwe umutekano (ISPSP), yavuze ko ibigo by'abikorera bicunga umutekano nabyo bigengwa n'amategeko agenga umurimo.

Yavuze ko hazakorwa igenzura kugira ngo harebwe niba ibigo byarashyize mu bikorwa ibyo bisabwa kuzuza bikubiye muri raporo ya mbere.

CP Kabera at "Amakosa yose yagaragaye muri raporo agomba gukosorwa na buri kigo bireba kuko ikizakurikiraho ni ibihano ku bizaba bikigaragara binyuranyije n'amategeko agenga umurimo."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, Musonera Gaspard yavuze ko uburenganzira bw'abakozi n'inyungu zabo bigomba kubahirizwa.

Yagize ati : "Ntushobora kugaragaza ubunyamwuga mu kazi ukora mu gihe utubahiriza amategeko agenga umurimo. Guha abakozi ibikenerwa by'ibanze nibyo bibatera ishyaka ryo kwita ku murimo no kuwukora bawukunze kugira ngo barusheho kuwuteza imbere.'

Yasabye abayobozi b'ibigo guha abakozi babo amasezerano y'akazi, gutanga amafaranga y'ubwiteganyirize bw'abakozi, kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kubahiriza ikiruhuko cy'umwaka n'icyo kubyara.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/CP-John-Bosco-Kabera-yateguje-ibihano-ibigo-byigenda-bicunga-umutekano-nibidakosora-amakosa-byagaragaweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)