No title

webrwanda
0

33" Bugingo Hakim arekuye igisasu mu izamu rya Police FC ku mupira ateye n'imoso yitonze unyura hejuru y'izamu gato

26" Umuntu bita Iraguha Hadji ari hejuru cyane, muri iyi minota akaba ari kugora Police FC, ndetse akaba arekuye ishoti rikomeye Eric Zidane ategaho umugongo


Twagirumukiza Abdoul ni umusifuzi wo hagati, Ndayizeye Saidi umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayishimiye Bienvenue akaba umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande 

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi gusa kuri ubu ukaba utangiye kugenda gacye.Ikipe ya Police FC yambaye imye y'ubururu bwijimye, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru de.

01" Ikipe ya Police FC yatangije umukino, niyo igeze imbere y'izamu bwa mbere, ku mupira wazamukanwe na Peter ariko Rwatubyaye amuhagarika ataragera mu Izamu.

18:06" Umukino uratangiye: Reka tongere tubane mu rugendo rw'iminota  90 igiye guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports mu mukino w'igikombe cy'ubutwari.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga   

Rukundo Onesime

Hakizimana Muhadjri

Shami Carnot

Nsabimana Eric

Rurangwa Moss

Ndahiro Derrick

Ngabonziza Pacifique

Bigirimana Abedi

Peter Agblevor

Niyonsaba Eric

Ndizeye

 Â Ã‚ 

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

 Â Ã‚ 

Ndiaye Khadime

Rwatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Bugingo Hakim

Serumogo Ali

Kanamugire Roger

Iraguha Hadji

Muhire Kevin

Bbaale Charles

Luvumbu Nzinga

Tuyisenge Arsene

17:55" Abakinnyi bavuye mu rwambariro, gusa hakaba habanje abakinnyi b'abasimbura.

Ni umukino biteganyijwe ko utangira ku isaha ya Saa 18:00 ukabera kuri Sitade. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino wabanje wahuje APR FC na Musanze FC, APR FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC kuri Penaliti 4-2, umukino ukaba wari warangiye amakipe anganya igitego 1-1.

O UMUKINO URI KUGENDAAPR FC yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma, hakaba hagomba gushakwamo ikipe iyisangayo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139128/live-police-fc-yakiriye-rayon-mu-mukino-wigikombe-cyubutwari-139128.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)