U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 4 muri CECAFA U18 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18, yasoje ku mwanya wa 4 muri CECAFA U18 imaze iminsi ibera muri Kenya, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 3-1.

Nyuma yo gutsindwa Uganda mu mukino wa ½, u Rwanda rwahuye na Tanzania yatsinzwe na Kenya muri ½, bakaba bahataniraga umwanya wa 3.

Tanzania yabashije kubyaza neza umusaruro babonye mu minota ya mbere aho ku munota wa 19, Zidane Ally Sereri yatsindiye yayitsindiye igitego cya mbere, ku munota wa 26 Saidi Shabani akaba yatsindiye Tanzania igitego cya kabiri.

Ndayishimiye Didier yaje gutsindira Amavubi igitego ku munota wa 37. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

Amahirwe y'u Rwanda yaje kuyoyoka ku munota wa 49 ubwo John Misheto yatsindiraga Tanzania igitego cya gatatu. Amavubi yagerageje kugenda yirwanaho ashaka kwishyura ibi bitego ndetse abona amahirwe nk'ishoti rya Sultan Bobo ku munota wa 73 ryafashe umutambiko w'izamu ndetse n'amahirwe akomeye Ndayishimiye Didier yahushije ku munota wa nyuma asigaye arebana n'umunyezamu ariko akawutera hanze. Umukino warangiye ari 3-1. Nyuma y'uyu mukino hagiye gukurikiraho umukino wa nyuma uri buhuze Uganda na Kenya.

Amavubi ntabwo yahiriwe n'umukino w'umwanya wa 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-ku-mwanya-wa-4-muri-cecafa-u18-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)