Abagize 'Orange Entertainment Group' Â basanzwe bategura ibitaramo bitandukanye mu Karere ka Rubavu , bateguye ikizwi nka 'Black Party' kizaba tariki 26 Ugushyingo 2023 kibere ahazwi nko kuri DA LUUMA Night Club [ Kuri Unama ya I ] , guhera isaa 6H00.Iki gitaramo kizaririmbwamo n'umuraperi Siti True Karigombe' na T Blaise.
Â
Biteganyijwe ko iki gitaramo 'Black Party' kigiye kuba ku nshuro ya 2, kizanamurikirwamo amashusho y'indirimbo FOREVER umuhanzi T-Blaise , ubarizwa muri 'Orange Entertainment Group' amaze iminsi ashyize hanze.
Â
Iki gitaramo kizitabirwa n'abarimo; Selekta Daddy umaze kubaka izina mu mwuga wo kuvanga umuziki, DJ Fabulous, DJ StarBoy , DJ Lucky , DJ Chris, DJ Jacksy, MC/DJ Isma, na MC Chadaboy uzafatanya na Mc Isma gushyushya abazacyitabira mu buryo bw'amagambo yuje urwenya n'imbyino zitandukanye.
Umwe mu ba Dj babarizwa muri Orange Entertainment Group , yadutangarije ko iki ari kimwe mu bitaramo basanzwe bategura ngo na cyane ko arinabo bategura ibizwi nka 'White Party' biba buri mwaka, gusa kwinjira bikazaba ari ibihumbi 3 [3,000 RWF], ugafata icyo kunywa.
Yagize ati:'Black Party ni imwe muri Show, zitegurwa na Orange Entertainment Group, nk'uko dusanzwe dutegura White Party, muri Edition zitandukanye.Rero twahisemo kujya dukora na Black Party, kuko iyi ni Edition yayo ya 2 , iya mbere yabaye umwaka washize wa 2022'.
Â
Yakomemeje avuga ko impamvu z'ibi bitaramo ari ukugira ngo bakomeze bashyushye Umujyi wa Rubavu , umwe mu Mujyi yunganira Umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali.
Â
Abafanyabikorwa b'Iki gitaramo ni Savvy Tour & Travel Agency, El Classico Beach kwa West ,Ava Café, Vida Wine, Ingufu Gin Limited, Lucky Scholars ,Bralirwa, Balcon,Bugoyi Side TV, KD&B na DA LUUMA.
Ubusanzwe ibitaramo nk'ibi bisanzwe bitegurwa n'abarimo Zari Hassan umugore wa Shakib Cham Lutaaya , usanzwe ategura ibizwi nka 'White Party'.
IGITARAMO muri @RubavuDistrict , bati :"As Orange Team,we are very happy to invite u to this event which will take place @Daluuma Night Club (Gisenyi)! Only 3k for entrance and get one local beer drink! Please repost it for us and tell a friend to tell a friend! !". pic.twitter.com/pRXLgI3JKP
â" UMUNSI.COM (@umunsiofficial) November 22, 2023
The post Umuraperi Siti True Karigombe azaririmba mu gitaramo Black Party kizabera mu Karere ka Rubavu appeared first on The Custom Reports.